Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturageye y’agaciro ndetse runagaragaza ibihano bihabwa ababikoze gukumira ibyaha bitaraba,rwibanze ku byaha bigaragara mu bucukuzi bw’amabu.
ku wa kabiri,tariki 12 kanama 20205, Urwego rw’Igihungu rw’ubugenzacyaha(RIB)rwaganirije abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru kungingo yo gukumira ibyaha bitaraba,ariko bibanda ku byaha bigaragara mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro cyane ko buri ku isonga mu butunze abaturage bo mu Murenge wa Masoro mu gace ka Rutongo.
Bamwe mu bayobozi bitabireye icyo gikorwa harimo Ntirenganya Jean Claude,umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, Mugabowagahunde Mautrice, Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith,Umuyobozi w’umurenge wa Masoro,Rutazirwa Theogene, Umuyobozi ushinzwe Inkeragutabara ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Lt Colonel Charles Kamali ndetse n’abandi banyacyubahiro banyuranye.
Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha,Ntirenganya Jean Claude, ni we wasobanuriye abaturage ba Masoro ibyaha bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe anasobanura ibihano bitegereje abijandika mu bikorwa bitemewe.
Kandi yakomeje avuga ko gukumira ibyaha atari akazi ka RIB gusa, ahubwo ari ubufatanye bw’Abanyarwanda muri rusange. Yagize ati”Gukumira ibyaha ni inshingano za RIB ariko kubufatanye bw’Abanyarwanda muri rusange. Ibyaha ntabwo wabikumira uri umwe kandi ntabwo wabikumira uri urwego rumwe.Twese ni inshingano zacu gukumira ibyaha cyane cyaneko ari natwe bigiraho ingaruka ahanini.”
Yvuze ko kandi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bitemewe bigize ibyaha bihanwa n’amategeko,bigaragara mu itegeko ryatangiye gukoreshwa muri kamena mu mwaka ushize, rirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.
Ati”Ingingo ya 63 muri iri tegako ivuga ku birebana no gukumira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ivuga ko ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba byatagiye uburenganzira.Ibyo bikorwa bitatagiwe uruhushya,icyo gihe haba habayeho icyaha.
Amategeko ateganya ko ufatiwe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitaregeje imyaka itanu, ndetse akanatanga ihazabu itari hasi ya miliyoni 25 Frw ariko itaregeje miliyoni 50 frw.
yakomeje yibutsa ko abatuye i Masoro ko iyo umuntu yishoye mu byaha byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akabihamywa b’ubutabera,ya mabuye arayanyagwa kuko atari aye.
Ikindi ni uko uwafashwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ahantu yacukuraga ategekwa kuhasana,ndetse n’iyo hari ibikorwa remezo runaka byangiritse,ategekwa kubisana. Biranashoboka ko muri ubwo bucukuzi butemewe,imitungo y’abaturage yaba yarangiritse,itegeko riteganya ko igomba kurihwa.
Yakomeje avuga ko uwishoye mu bucukuzi bwa Kariyeri nta ruhushya,nabyo bigize icyaha nk’uko biri mu ngingo ya 7 y’iri tegeko. Ati”Kuri iyi ngingo,batubwira ko uhamijwe ibyaha by gucukura akariyeri mu buryo butemewe n’amategeko, itegeko rimugenera igifungo kitari munsi ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu.Aha kandi,nanone urukiko rushobora kugutegeka kuriha ibyangiritse uri muri ibyo bikorwa.
Yavuze ko gutunga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe na byo bigize icyaha.Ati”Gutunga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko nabyo bigize icyaha. Abo dusangamo abitwa abaforoderi bagurira abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Bariya babagurira usanga akenshi abtunze amabuye y’agaciro mu ngo zabo, aho bakorera cyangwa se aho batunganyije kugira ngo bazayahavane bajya guya curuza.”
“Kugusanngana amabuye y’agaciro ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu. Iyo bitabaye icyo gifungo, ubwo ni amande hagati ya miliyoni 30 Frw na miliyono 60 Frw. Kandi itegeko rigategeka kuyanyagwa agatezwa cyamunara.”
Hari kandi ibihano bitegereje abacuruza amabuye mu buryo butemewe n’amategeko.Ati”Abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo mutemewe,igihano kiriyongerakuko bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 muri gereza, ndetse n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 60 Frw ariko itaregeje miliyoni 120 Frw.”
Si abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe gusa,kuko n’abacuruza kariyeri yacukuwe mu buryo butemewe nabo hari ibihano bateganyirijwe. Ntirenganya ati”Gucuruza kariyeri yacukuwe u buryo butemewe na byo ni icyaha gikomeye,kuko ahanishwa igifungo kitrai munsi y’imyaka ibiriariko bitaregeje imyaka itanu, cyangwa agatanga amande atari munsi ya miliyoni 10Frw ariko atarenze miliyoni 20Frw.”
Si abakora ibi byaha gusa kuko n’abemera ko amasambu yabo akorerwamo ibi byaha hari ibihano bateganyirijwe.
Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha,Ntirenganya Jean Claude, yagize ati”Ikindi cyaha kandi kigaragaramo ni uko na wa muntu wemeye ko ubutaka bwe bucukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe,ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri,cyangwa amande atari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko atarenze miliyoni 50 Frw.’
“Uwemera ko isambu ye icukurwamo kariyeri mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 2 ariko kitarenza amzi 6,bitabaye ibyo agatanga ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni eshatu.”
Ibindi byaha bigaragara nuri iri tegeko, havugwa ko umuntu iyo atagaragaje inkomoko y’amabuye y’agaciro yasanganywe, ahanishwa ihazabu ya 10% by’agaciro k’ayo mabuye atagaragarije inkomoko, ndetse ayo mabuye akanyagwa.
Yanavuze kandi ko hari amakosa akunze kugaragara ku bantu bahabwa impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri. Yagize ati”Ahanini ibi bireba cyane cyane abahabwa impushya zo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa raporo nk’uko biteganywa, kubika neza ibyagombwa wahawe biguhesha uburenganzira,gutera imbago z’ahagenewe ibikorwa byawe, no gukorera gusa ibyo wemerewe gukora.
Iyo ushaka guhagarika imirimo,ubanza kubimenyesha uwaguhaye uruhushya.Ibi byose bisobanurwa neza mbere y’uko uruhushya rutangwa.Utubahirije ibi, ahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 Frw . ku bijyanye na kariyeri, amategeko ni amwe,ugomba gutanga raporo,gutera imbago,no kubika ibyangobwa aho ukorera.
Iyo utubahirije,itegeko riteganya ko ahanishwa ihazabu y’ibihumbi 300 Frw. Abakoresha amanyanga kugira ngo babone uruhushya nabo barahanwa,harimo:gukoresha uburiganya mu gusaba uruhushya,gutinda gutangira imirimo, cyangwa kwanga gukosora ibyo wasabwe nyuma y’igenzura. Ibi byose bishobora gutuma uruhushya rwamburwa burundu.
Kwimura imbago cyangwa kuzangiza na byo ni ibyaha. Uwazimuye ahanishwa ihazabu ya miliyoni 10 Frw, naho uwazangije atanga miliyoni 5 Frw. Mu bijyanye na Kariyeri ku mbugo bituma ucibwa ibihumbi 500 Frw. “Hri n’andi mategeko atenganya ko kudasana ahacukuwe amabuye ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Yakomeje asobanura at”Ingingo ya 55 y’iritegeko ivuga ko udasana, udasiba imyobo n’ibisimu,udakuraho inyubako,udatera ibiti cyangwa utaringaniza ahakorewe ibikorwa by’ubushakashatsi,ahanishwa ihazabu itari musni ya miliyoni 5 Frw ariko ataregeje miliyoni 10 Frw, Kandi agategekwa gusubiranya ahangijwe. Iyo iri kosa ryangije ibikorwa remezo cyangwa imitungo y’abaturange ,uwabikoze asabwa kubyishyura cyangwa kubisana. Ku bijyanye na kareyeri, uwananiwe gusana aho yakoreye ibikorwa byo gucukura acibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyono 5Frw.
Ubuyobozi bwa RIB bwasoreje ku cyaha cyo kudaga agaciro ubuzima bw’abakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro.
Umurenge wa Masoro ni umwe mu ikunze kugaragaramo ibyaha bitandukanye cyane cyane ibijyanye na gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe,ahanini kubera amabuye aherereye mu gace ka Rutongo.Abaturange ba Masoro bagiriwe inama yo kwibumbira mu makoperative cyangwa gusaba imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko,bityo bikazabafasha kurwanya ubukene no kwirinda ingaruka zituruka ku bucukuzi bunyuranyije n’amategeko.