EUGENE OFFICIAL

Rwamagana:Abagabo babiri barashwe ubwo barwanyanga Abapolisi
AMAKURU UMUTEKANO

Rwamagana:Abagabo babiri barashwe ubwo barwanyanga Abapolisi

Aug 11, 2025

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu mu Kagari ka Nyarukombe bari bafunzwe bakurikiranyweho ubwicanyi n’ubujura barashwe ubwo barwanyaga Abapolisi bagiye kwerekana aho bahishe ibyo bibye.

Aba bagabo bari baratawe muri yombi mu bantu bacyekwagaho ko bakoze ubwicanyi n’ubujuru mu mpera z’ukwa karindwi hariya muri Rwamagana.

Ubu bwicanyi n’ubujura bwabereye mu murenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe mu Mudugudu wa Marembo, Ubwo Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bombi bari abazamu b’ububiko bw’inzoga bicwaga.

Icyo gihe hibwe bimwe mu byari muri ubwo bubiko ndetse n’imashini zitanga inyemezabwishyu za EBM.

Nyuma inzego z’umutekano zafashe bamwe mu bakekwaga kugira uruhare muri ubwo bujura. babiri muri bo bapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,ubwo barwanyaga inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hamdun Twizeyimana,yavuze ko bariya bantu bari barafashwe mu bantu bacyekwa ko bakoze ubwicanyi n’ubujuru mu mpera z’ukwa karindwi hariya muri Rwamagana.

Ygize ati”Bari bagiye kwerekana ibyo bibye aho babibitse, bimwe mu bicuruzwa bya Blarirwa n’amashini ya EBM bibye.Bagezeyo barwanya abapolisi bari babaherekeje,barabarasa.”

CP Hamdun Twizereyimana yavuze kandi ko abantu bose bafite ibikorwa binyuranye n’amategeko cyangwa by’ubujura bakwiye kubireka kubera ko amategeko zabibahanira.

Yasoje agira ati’Kandi ntabwo inzego z’umutekano n’abaturange tuzareka kubafata ngo tubashyikirize inzego zibishinzwe mu gihe bakoze ibyo byaha.”