EUGENE OFFICIAL

Abanyamahanga bitabiriye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova bishimiye cyane uburyo bakiriwe mu Rwanda
AMAKURU

Abanyamahanga bitabiriye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova bishimiye cyane uburyo bakiriwe mu Rwanda

Aug 11, 2025

Abahamya ba Yehova bitabiriye ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Kigali bagaragaje ko bahagiriye ibihe byiza, ubwiza bwiyongera mu bundi ubwo basuraga ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda harimo Pariki ya Akagera, Pariki y’Ibirunga n’ahandi.

Iri koraniro mpuzamahanga ryabereye muri Stade Amahoro i Remera guhera ku wa 8-10 Kanama 2025. Insanganyamatsiko yaryo iragira iti” Korera Imana mu buryo yemera.”

Gusoza iri koraniro ryitabiriwe n’abarenga 43.000 barimo n’abavuye mu bindi bihungu barenga 3000 baturutse mu bihungu bigera kuri 20 byo hirya no hino ku Isi.

Abo bashyitsi bo mu bindi bihugu baboneyeho uburyo bwo gusura ahantu nyaburanga hatandukanye harimo gusura Pariki y’ibirunga iherereye mu Karere ka Musanze, Pariki ya Akagera n’ahandi.

Aisha Onyehideni waturutse muri Finlande ni umwe mu banyamahanga bitabiriye ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu Rwanda bwa mbere.

Yatunguwe n’ibyo yabonye mu Rwanda , agaragaza ko bahagiriye ibihe byiza cyane kuva ku munsi wa mbere kugeza ikoraniro risojwe.

Ati” Bimwe mu byadushimishije cyane ni urugendo rwo gusura Pariki y’Igihugu ya Akagera, guhura n’abaturange. Byabaye byiza kurushaho kuko twahuye n’abandi Bahamya ba Yehova bagenzi bacu. Urukundo twagaragarijwe n’Abahamya ba Yehova ba hano mu Rwanda rwadukoze ku mutima. Twakiriwe neza kandi twishimiye kwigira hamwe Bibiliya na bagenzi bacu ba hano mu Rwanda kandi twifuza kuzagaruka.”

Muri iri koraniro kandi habaye umubatizo w’Abantu barenga 900,Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi Francois Regis, akagaragaza ko kuryakira ari amwe mu mateka akomeye u Rwanda rwanditse.

Ati”Kwakira ikoraniro rinini nk’iri ni ikintu gikomeye kitazibagirana mu mateka yacu. Turashimira inzego za Leta zitandukanye zadufashije.”

Yashimiye Perezida Kagame ku miyoborere yakirana abashyitsi urugwiro yimakaje ashimira n’izindi nzego zose zagize uruhare kugira ngo iri koraniro ribashe kugenda neza.