Rusizi Umugore wabyaye avuye kwamamaza umukuru w’igihungu yahawe inzu
Uwamariya Noella wo mu karere ka Rusizi, wabyaye avuye kwamamaza, Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihungu mu matora yatsinze mu 2024, yubakiwe inzu.
Ku wa 10 kanama 2025, nibwo Uwamariya Noella yahawe iyi nzu yubakiwe n’abanyamuryango ba FPR-I nkotanyi bo mu karere ka Rusizi.
Igikorwa cyo kumushyikiriza iyi nzu ku mugaragaro cyahuriranye n’ibirori byo kwishimira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu mwaka ushize mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika.
Tariki 28 kamena 2024 nibwo umukandida Paul Kagame yiyamamaje kuri site yo mu karere ka Rusizi. Uwo munsi nibwo Uwamariya Noella wo mu Mudugudu wa winteko, Akagari ka kabahinda, Umurenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi, wari mu ruvunge rw’abaturange benshi bari bitabiriye iki gikorwa, akiva kuri site yahise afatwa n’ibise hitabazwa imbangukiragutabara,imugeza ku bitaro bya Gihundwe ari naho yabyariye umwana w’umukobwa.
Iyi nkuru yatumye abanyarwanda ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Rusizi bamenya ko uyu mubyeyi w’abana batanu atuye mu nzu itajyanye n’igihe , bahitako bagira igitekerezo cyo kuba bamwubakira.
Uwamariya Noella nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu iri kumwe n’igikoni, n’ubwiherero yashimiye cyane umuryango wa FPR-Inkotanyi, avuga ko iyi nzu ahawe ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yabigarutseho agira ati” Nabaga mu nzu iva, ntira ubwiherero mu baturanyi, nkajya gushariza itoroshi mu baturanyi. Ndishimye cyane ko bampaye inzu irimo umuriro w’amashanyarazi, Perezida Kagame atuyoboye neza azakomeze atuyobore.”
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Mururu, Twagiramungu Alex yavuze ko uyu mubyeyi yabagejejeho icyifuzo cy’uko akeneye kubakirwa.
Ati”Ibyo tumaze kugeraho muri uyu mwaka harimo ibyo twagizemo uruhare. Abanyamuryango twubakiye umunyamuryango utari wifashije inzu nziza , ikomeye ya 11,5Frw. Tumusaba kuyifata neza no kuyigirira isuku kuko niyo soko y’ubuzima.”
Inzu yubakiwe Uwamariya Noella ni imwe mu nzu 9 abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rusizi bubakiye abatishoboye mu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 ariko banasannye inzu 18.