Imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya Wazalendo na m23 muri Walungu
Imirwano ikaze yongeye kubura muri teritwari ya Walungu hagati y’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo n’abarwanyi b’umutwe wa m23 ikaba yatangiye mu bice m23 yariherutse kunyaga umutwe wa Wazalendo.
Ni imirwano yatangiye kuri iki Cyumweru mu masaha ya nyuma ya saa sita aho bivugwa ko abarwanyi ba Wazalendo bari bahungiye mu nkengero za Mulamba bagarutse kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa m23.
Abaturage bavuga ko imirwano ikaze yari yatangiye mu masaha ya saa tanu mu bice bya Burhahe na Mubone aho impande zombi zakoresheje intwaro ziremereye bigatera abaturage ubwoba bagahunga.
Iyi mirwano yongeye kubura nyuma Yuko Igisirikare cya FARDC ndetse na Wazalendo bahakanye ko hari ibice batswe n’abarwanyi b’umutwe wa m23,birimo Kaniola, Muzinzi na Mulamba, Wazalendo ikaba yaratangaje ko bikuye muri ibyo bice mu rwego rwo kwanga ko hameneka amaraso menshi.
Nubwo FARDC zifatanije na Wazalendo bari bahakanye kwakwa iyi midugudu abaturage bayituyemo batangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko umutwe wa Wazalendo wabonye urushinjwe imbaraga n’abarwanyi b’umutwe wa m23 maze bakiruka Kandi ko ngo abarwanyi benshi ba Wazalendo bari bahasize ubuzima abandi bagafatwa mpiri .
Sosiyete Sivile ikorera muri teritwari ya Walungu yatangaje ko yirirwa ishakisha imirambo ya Wazalendo yaguye mu mirwano yo kuwa gatanu no kuwa gatandatu ngo ishyingurwe.
SI Walungu gusa hari imirwano kuko no mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru harimo kuba imirwano aho Wazalendo yasubiranyemo ubwayo mu gace ka Butembo hakaza no gupfa abarwanyi babiri ba Wazalendo bishwe na bagenzi babo.
Perezida wa Sosiyete Sivile muri Butembo bwana Kambale Ndele yatangaje ko batewe impungenge n’imirwano ikomeje kwiyongera muri uyu mujyi ,bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga ,asaba FARDC gukora ibishoboka byose ikarinda umutekano w’abaturage yirinda guha intwaro umutwe wa Wazalendo.