EUGENE OFFICIAL

Rayon Sports yashize hanze imyambaro mishya igiye kujya yambara
AMAKURU IMIKINO IMYIDAGADURO

Rayon Sports yashize hanze imyambaro mishya igiye kujya yambara

Aug 9, 2025

Rayon Sports FC yashize hanze imyambaro mishya  izifashisha mu mikino yakiriye mu mwaka wa 2025/2026, yakozwe n’ikigo Nyarwanda gikora Imideli, Kwesa Collection.

Mwijoro ryo ku wa gatanu, tariki ya 8 Kanama 2025, ni bwo Gikundiro yagaragaje imyambaro izakoreshwa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu kumurika yifashishije abakinnyi bayo bashya, Umurundi Bigirimaana Abedi, Umunye-Congo Bingi Belo, Umunya-Tunisia Mohamedi Chelly, ndetse n’abakobwa b’uburanga bwinshi.

Imyambaro yashyizwe hanze ni iyo gukinana ku mikino yo mu rugo. Aho Rayon Sports izajya yambara ibara ry’ubururu bwiganje mu mipira ifitemo umweru ahagana ku rutugu.

Bivuga ko umwambaro wo hanze umurikwa kuri uyu wa Gatandatu saa tatu z’ijoro naho umwambaro wa gatatu ukazatangazwa ku Cyumweru.

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko kandi iyi myambaro yose izatangira kugurishwa ku wa Mbere, saa Mbiri za mu gitondo, muri Gikundiro shop iherereye mu nyubako ya CHIC mu mujyi wa Kigali.

Buri mwaka , Uruganda bw’ibinyobwa SKOL rumaze imyaka 11 ari umuterankunga wa Rayon Sports , ruyigurira imyambaro mishya ikoresha mu mwaka w’imikino uba ukurikiyeho.

Rayon Sports iri gutegura umwaka mushya w’imikino wayo aho kuri uyu wa Gatandatu ikina  umukino wa gicuti na Etincelles FC i Rubavu, guhera saa cyenda.

Uyu mukino niwo wa nyuma kuri iyi kipe yambaraga ubururu n’umweru yitegura kwakira Young Africans SC zizahura mu mukino wa gicuti uzaba kuri ‘Rayon Sports’ muri Stade Amahoro, ku wa 15 Kanama 2025.