EUGENE OFFICIAL

AFC/M23 yamaganye ibirego bidafite gihamya
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE UBUTABERA UMUTEKANO

AFC/M23 yamaganye ibirego bidafite gihamya

Aug 8, 2025

AFC/M23 yamaganye ibirego bidafite gihamya

Mu gihe isi yose ikomeje gukurikirana ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwe mu mitwe yitwaje intwaro imaze igihe kirekire ivugwa mu itangazamakuru ni AFC/M23. Uyu mutwe, uvuga ko uharanira uburenganzira bwa rubanda n’abandi baturage ba RDC bakomeje kwibasirwa n’ivangura, wongeye kugaruka mu nkuru z’amahanga nyuma y’uko Ishami Rihuriweho rya Loni Rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (BCNUDH) na Haut-Commissariat des Nations Unies aux Droits de l’Homme (HCDH) bisohoye raporo ishinja AFC/M23 ibyaha byibasira uburenganzira bwa muntu.

Ayo mashami ya Loni yashyize ahagaragara ibirego birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwimura abaturage ku gahato, byose bishinjwa AFC/M23. Ariko ku ruhande rwayo, AFC/M23 yamaganye ibyo birego mu buryo bukomeye, ivuga ko bishingiye ku nyungu za politiki, bidafite gihamya y’ukuri, kandi ko bigamije guharabika isura yayo no gutiza umurindi ubutegetsi bwa Leta ya Kinshasa mu guhisha uruhare rwayo mu makimbirane amaze imyaka myinshi.

AFC/M23 yibutsa ko imirwano ibera muri Kivu y’Amajyaruguru no mu bice byegereye Uganda n’u Rwanda itarimo gusa ibitero hagati y’imitwe yitwaje intwaro, ahubwo inarimo ibikorwa bya Leta yemewe ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ibimenyetso by’ivangura rikabije rishingiye ku moko, aho abatutsi bo muri RDC bahigwa, bicwa, bagatwikirwa imitungo yabo, abandi bagasabwa kwihakana inkomoko yabo.

Ni muri urwo rwego uyu mutwe ushinja Loni n’abafatanyabikorwa bayo kudashyira imbere ukuri ku bireba ibibazo by’ingenzi byo mu gihugu imbere, ahubwo bagahitamo gushinja uruhande rumwe mu makimbirane, bigaragara ko ari uburyo bwo kurengera ubutegetsi buriho no gukomeza kwemeza ko Congo iri mu nzira y’amahoro, mu gihe ibyaha bihari bikorwa ku mugaragaro n’igisirikare cyayo hamwe n’imitwe y’abacancuro nk’abitwa Wazalendo.

Mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara, isaba BCNUDH na HCDH guhagarika gukwirakwiza raporo zidafite ishingiro zitagendeye ku bushakashatsi bwimbitse n’ubugenzuzi bw’ubunyamwuga. Bagaragaje ko ibi bikorwa bitiza umurindi urugomo no kwica rubanda, kuko bifatwa n’abashinzwe ubwicanyi nk’icyemezo cyo gukomeza guhiga abatavuga rumwe na Leta.

By’umwihariko, AFC/M23 isaba ko habaho uburyo bushya bwo kugenzura no gutangaza amakuru arebana n’ihohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, harimo kwinjiza imiryango yigenga, abanyamakuru, abashakashatsi mpuzamahanga ndetse n’inzego z’abaturage zibana n’ubwo bugizi bwa nabi ku rwego rwa buri munsi.

N’ubwo AFC/M23 ishinjwa kuba umutwe w’iterabwoba na Leta ya Congo Kinshasa, umutwe ubwawo wivuga nk’umutwe wa politiki n’igisirikare giharanira uburenganzira bw’abatagira kivurira. Ugaragaza ko ugizwe n’abaturage ba Kongo bavukijwe uburenganzira, bamwe bagizwe impunzi kuva mu 1996 kugeza ubu, kandi banga kurwana ngo basubizwe mu gihugu cyabo, aho ubuyobozi bubasanga nk’abanyamahanga.

Raporo z’inzego za Loni, igihe zidakozwe mu mucyo, zibangamira inzira y’amahoro. Ibyo AFC/M23 ivuga ntibishingiye gusa ku kwirwanaho, ahubwo binagaragaza ukuntu ikibazo cya RDC cyarenze amagambo y’amasezerano ya Addis Ababa cyangwa Nairobi, ahubwo kirimo gukurikirana isano hagati y’ubusugire bw’igihugu, uburenganzira bwa muntu, ubuhunzi n’uruhare rwa politiki mpuzamahanga mu kubiba inzangano z’amoko.

AFC/M23 irasaba Loni n’andi mashami yayo gukora kinyamwuga, kureba amakimbirane y’i Congo mu ndorerwamo irimo ukuri, kutabogama, n’ubufatanye bwo gushakira abaturage amahoro arambye, aho gushinja abaharanira ibyo Leta yananiwe gukora.

Iyi nkuru ishingiye ku itangazo ryasohowe na AFC/M23 no ku makuru y’isesengura ry’uruhare rw’inzego za Loni mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubuloka Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).