Rubavu abaturange babiri na Gitifu batawe muri yombi bakekwaho kugurisha inka za Girinka
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka kanyundo mu Murenge wa mudende ho mu karere ka Rubavu yatawe mu yombi arikumwe n’abaturange babiri, bakekwaho kugurisha inka ebyiri za Girinka bari barahawe.
Kuruyu wa Mbere tariki 4 kanma 2025, nibwo Gitifu w’Akagari yatawe muri yombi, nyuma y’umunsi umwe asubije kuri konti ya Girinka amafaranga yakekwagaho kuriganya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindahayo Eric , yatangarije ibinyamakuru ko ” Nyuma y’uko abaturange babiri bagurishije inka bahawe muri Girinka barafashwe bashyikirizwa Urwego rw’ubugenza cyaha RIB, bagezeyo batanga amakuru ko inka bazigurishaga bakagira amafaranga baha Gitifu ngo bazaguramo izindi nka nto, ni bwo yahamagawe na RIB atinda kwitaba, nyuma yo gushaka ayo mafaranga abaturange bari baramuhaye akayasubiza kuri konti ya Girinka ni bwo yitabye, ahita atabwa muri yombi.”
Yakomeje avuga ko aba baturange bagifatwa na RIB bahise biyemerera ko bagurishije inka bahawe muri gahunda ya Girinka, gusa bavuga ko hari igice cy’amafaranga bajyaga baha Gitifu w’Akagari, aho umwe yari yaramuhaye ibihumbi 150 Frw undi akamuha ibihumbi 260 Frw.
Yahamije ko nubwo Gitifu w’Akagari n’ubwo yari yaratinze kwitaba RIB yakomeje kwitabira akazi nk’ibisanzwe, ariko akajya agendera kure inzego zishinzwe umutekano.
Knadi yaboneyeho gusaba abaturange bahawe inka muri Girinka kwibuka ko baba barazihawe ngo zibateze imbere, bagire aho bava n’aho bagere ndetse yibutsa abayobozi ko bakwiriye kurangwa n’indangagaciro ya bandebereho.
kuri ubu aba baturange bafashwe hari na Gitifu bafugiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mudende.
Gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, yatangijwe mu mwaka wa 2006, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza mu Banyarwanda.