Uvira:imirwano yongeye kubura hagati y’igisirokare cy’u Burundi na FNL ndetse na Twirwaneho
Uvira imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi n’abarwanyi b’umutwe wa FNL urwanya ubutegetsi bwiki gihugu ukorera mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwiki gihugu.
Ni imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6Kamena 2025 mu bice bya Kiliba ,aho abaturage bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu kandi bakumva nabombe zaterwaga muri kano gace.
Bivugwa ko imirwano ishyamiranyije izi ngabo z’igihugu cy’u Burundi naba barwanyi ba Fnl yamaze igihe kingana n’amasaha abiri arenga.
Andi makuru avuga ko nyuma yuko ingabo zu Burundi zirwanye na FNL,hubuye indi mirwano yashyamiranyije umutwe wa AFC/m23/Twirwaneho mu bice bya Makyaina aho ingabo z’u Burundi,FARDC,FDLR,Wazalendo na Mai Mai basakiranye na Twirwaneho muri teritwari ya Walungu.
Isoko yacu y’amakuru ivuga ko abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’igisirikare cya FARDC,igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi ,umutwe wa FDLR na Mai Mai bateye ibirindiro bya Twirwaneho muri Haut Plateau ya Minembwe aho imirwano yamaze hafi umunsi wose.
Amakuru ava muri ibi bice avuga ko ibitero bimaze iminsi bitegurwa n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa biri kugabwa mu bice bituwe n’abanyamulenge cyane ,ko bituma aba baturage bagirwaho ingaruka nizi ntambara ku buryo bukomeye kandi burenze .
Imirwano yabaye kuri uyu munsi wa gatatu yatumye abaturage benshi bahungira mu ngengero za Uvira abandi bajya muri Uvira centre aho babonaga bashobora kubona umutekano ariko ko naho bawubuze kuko barushijeho guhohoterwa.