EUGENE OFFICIAL

Umugore n’umugabo iyo baraye mu byumba bitandukanye, bibafasha kugabanya “Stress”. Ubushakashatsi bushya
IMYIDAGADURO UMUTEKANO

Umugore n’umugabo iyo baraye mu byumba bitandukanye, bibafasha kugabanya “Stress”. Ubushakashatsi bushya

Aug 6, 2025

Umugore n’umugabo iyo baraye mu byumba bitandukanye, bibafasha kugabanya “Stress”. Ubushakashatsi bushya.

“Kuryama ahatandukanye bishobora kugabanya stress mu bashakanye” Ubushakashatsi bushya burabitangaza

Ibyavuye mu bushakashatsi bushya biragaragaza ko kuryama mu byumba bitandukanye bishobora kugira uruhare runini mu kugabanya umunaniro, ubushyamirane, n’imihangayiko mu bashakanye. Ibi bikaba bishobora gutuma urugo rugira umutekano n’amahoro birambye.

Bamwe babyita “guta urukundo”, abandi bakabifata nk’“igisubizo mu rugo”. Ariko ubushakashatsi bushya bwakorewe muri kaminuza ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko kuryama umugabo n’umugore batari kumwe mu buriri bishobora kugira ingaruka nziza ku buzima bwo mu mutwe, imibanire n’uburiri.

Nk’uko bivugwa na Dr. Wendy Troxel, impuguke mu bijyanye n’ibitotsi n’imibanire mu bashakanye, ngo “n’ubwo abantu benshi bumva ko kurarana ari ikimenyetso cy’urukundo, hari igihe bigira uruhare mu kongerera umuntu umunaniro cyangwa kumwima ibitotsi.”

Kuryama ukwanyu ntibisobanuye gutandukana

Abashakashatsi bavuze ko hari impamvu nyinshi zituma umuntu adasinzira neza iyo araranye n’uwo bashakanye: guhumeka cyane, guhinduranya cyane mu buriri, gukorora, no gutontoma. Ibi byose bishobora gutuma umwe muri bombi yikanga, ntasinzire neza, cyangwa akabyuka kenshi mu ijoro.

“Niba umuntu adasinzira neza, aba agira stress nyinshi, umubiri ukabura uburyo bwo kwiyuburura,” bisobanurwa na Dr. Troxel. Yongeraho ko igihe ibitotsi bitameze neza, imibanire y’abashakanye nayo irahungabana, hakazamo ubushyamirane budasobanutse.

Ubusanzwe, umuntu mukuru akeneye amasaha 7 kugeza kuri 9 yo gusinzira buri joro kugira ngo abashe kugira imitekerereze myiza, gutuza, n’imibanire iboneye n’abandi.

Umuco ukwiye guhinduka?

Mu muco nyarwanda, abashakanye basabwa kubana nk’umubiri umwe, kandi kuryama mu buriri bumwe bibonwa nk’ikimenyetso cy’uko bafitanye urukundo. Ariko hari abatangiye kwemera ko gufata umwanya wo kuruhuka buri umwe ukwe bidakuraho urukundo cyangwa umubano mwiza.

Mukamana Claudine, umugore w’imyaka 36 utuye mu mujyi wa Huye, yagize ati: “Njye n’umugabo wanjye twatangiye kujya twirirwana, ariko nijoro buri wese akajya mu cyumba cye. Ubu mbona meze neza, kandi umubano wacu wabaye mwiza kurushaho. Tubonana turuhutse, ntitugishwana buri gihe nk’uko byahoze.”

Abagabo n’abagore babyakira bitandukanye

Abashakashatsi bagaragaje ko abagore ari bo bibasirwa cyane n’ingaruka zituruka ku gusinzira nabi. Akenshi, ni bo bajya ku buriri mbere, bakababazwa n’imikorere y’abagabo barara kuri telephone cyangwa bareba televiziyo.

N’ubwo abagabo bamwe batabyumva vuba, hari abatangira kubona inyungu zabyo. Jean Bosco M., umugabo w’imyaka 43 wo mu karere ka Gasabo, avuga agira ati: “Nabanje kubifata nabi, numva ko umugore wanjye ashaka kunkwepa. Ariko twaraganiriye, twumvikana ko ari uburyo bwo kugira ibitotsi byiza. Ubu twajya twitandukanya nijoro, ariko umunsi ukurikiyeho tukabana neza kurushaho.”

Kuryama ukwanyu si uguta urugo

Dr. Troxel agaragaza ko kuryama ukwanyu atari ugutandukana nk’uko benshi babifata, ahubwo ari uburyo bwo kwita ku buzima bw’umubiri n’ubw’umutwe, bigatuma n’urukundo rubungabungwa mu buryo burambye.

Aragira ati: “Hari igihe uba ukeneye ubwisanzure bwawe. Iyo buri umwe afite amahoro, asinziriye neza, bizana umunezero mu rugo. Kuryama ukwanyu ni ikemezo gishingiye ku bumenyi, si ubugambanyi.”

N’ubwo kuryama mu byumba bitandukanye atari igisubizo ku bantu bose, ni kimwe mu bisubizo bishobora kugabanya stress mu bashakanye, cyane cyane iyo hari imbogamizi zijyanye n’ibitotsi, umunaniro, n’ubuzima bwo mu mutwe. Ikigomba kuza imbere ni ukugira ibiganiro bifunguye hagati y’abashakanye, kumva impamvu z’umwe n’undi, no gufata icyemezo gifasha urugo kurushaho gukomera no kugira ubuzima bwiza.

“Ibitotsi byiza ni fondasiyo y’urukundo rurambye” Dr. Troxel

Higihe kandi haba hari n’umwe mu bashakanye uba unywa inzoga cyangwa itabi bikabangamira mugenzi we, hari ugona, hari utaha bitinze cyane agasanga mugenzi we yasinziriye agashaka kumuvugisha, hari uwirirwa aryamye ku manywa kugira ngo nijoro aze kubuza mugenzi we umutekano

Ubushakashatsi bushya bwerekana ko abashakanye baryama ahatandukanye bagira ituze n’imibanire myiza.

Kuryama mu cyumba wenyine ntabwo bisobanuye kutumvikana n’uwo mwashakanye. Ahubwo bishobora kuba inzira yo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, kwirinda stress, no kugira imibanire myiza ihamye hagati y’umugabo n’umugore.

Ibibazo byo mu buriri bibangamira ituze ry’abashakanye

Mu ngo nyinshi, hari ibibazo byihishe mu buriri rimwe na rimwe bitavugwaho, ariko bifite uruhare runini mu guteza ubushyamirane. Harimo:

Kugona cyane: hari abagabo cyangwa abagore bagona ku buryo bukabije, bigatuma uwo bararana abura ibitotsi. Hari n’abafite indwara yitwa sleep apnea, aho umuntu asa nk’uhagarika guhumeka kenshi nijoro.

Gukoresha itabi n’inzoga: ibi biba ikibazo ku bashakanye aho umwe abikoresha ku buryo iyo yaryamanye n’undi bimubangamira. Umwotsi w’itabi cyangwa impumuro y’inzoga ntibihesha amahoro mugenzi we.

Gutaha bitinze: hari igihe umwe muri bo ataha atinze akaza ashaka kuvugisha uwo basanzwe baryamana wari wasinziriye, bikamubuza amahoro. Ibi bibangamira umutekano wo mu buriri.

Kuryama ku manywa bakamara ibitotsi: hari ababa babigambiriye. Umwe aryama ku manywa, nijoro akaza kubuza mugenzi we ibitotsi abigambiriye cyangwa kubera gahunda zitumvikanyweho.

Kuba hari uwaba akoresha telefone cyangwa televiziyo ku buryo burambiranye: umucyo uva kuri ecran, amajwi cyangwa guseka mu buryo budasanzwe byabuza mugenzi we gusinzira.

Ibi byose, iyo bidakemuwe hakiri kare, bishobora gutuma abashakanye batangira kwitana ba mwana, urukundo rugacika intege, uburakari bukiyongera ndetse n’imibonano mpuzabitsina ikarushaho kuba mibi cyangwa igahagarara burundu.

Ubuhamya bw’ababigerageje

Mukamana Claudine, umugore w’imyaka 36 wo mu mujyi wa Huye, avuga ko ibyumba bitandukanye byababereye igisubizo:

“Twatangiye kuryamana twembi, ariko ngera aho numva ndarushye. Umugabo wanjye yakundaga gutaha atinze, akazana impumuro y’inzoga kandi agasakuza. Twagiye inama yo kuryama buri muntu ukwe, sinongera kurara ntahagurutse inshuro 5 mu ijoro. Umutima uratuje, burya ibitotsi ni byose.”

Jean Bosco M., umugabo wo mu mujyi wa Kigali, yongeraho ati:

“Umugore wanjye yagiye akunda gukoresha televiziyo mu buriri. Njye mba nkeneye ituze, ariko we ashaka kureba sinema kugeza saa saba z’ijoro. Twaravuganye, dutandukanya ibyumba, none byarushijeho kuduhuza mu kindi gihe.”

Ubusobanuro bwa gihanga

Dr. Wendy Troxel, impuguke mu bijyanye n’ibitotsi n’imibanire, avuga ko kuryama ukwanyu atari ugutandukana mu rukundo, ahubwo ari uburyo bwo gutuma buri wese agira ibitotsi byiza, bikazamura imibanire n’imyitwarire mu rugo.

“Iyo umuntu adasinzira neza, ahora yijimye, yirakaza, ndetse atakaza ubushake bwo kuganira cyangwa gukora imirimo yo mu rugo. Uko biri kose, ibitotsi bibi ni umuzi w’amakimbirane. Kurara ukwanyu bishobora kuba igisubizo.”

Ni igitekerezo gikwiriye gukomeza gusuzumwa

Mu muco wa Kinyarwanda, kuryama ukwanyu bishobora gufatwa nabi. Abenshi babifata nk’“ibimenyetso by’uko urugo rusenyutse”. Ariko mu bushobozi bwo kubana neza, hari ubwo ari ngombwa ko buri wese abona ahantu heza ho kuruhukira.

Abasesenguzi mu mibanire bavuga ko icy’ingenzi atari ugusangira uburiri ahubwo ari ukumva no kubaha ibyifuzo by’undi, no gushaka icyatuma buri wese agira ubuzima bwiza.

“Umugore ashobora gukenera ibitotsi byinshi kurenza umugabo, cyangwa akumva abura umutekano iyo bararanye. Bityo, guha agaciro ibyo akeneye ni kimwe mu birinda amakimbirane.”

Abashakashatsi, abaganga, ndetse n’ababana neza mu ngo zabo bose barahamya ko urukundo rurambye rukeneye amahoro, ibiganiro byubaka, kwizerana no gutanga umwanya kuri buri wese. Kuryama ukwanyu si uko urukundo rwashize, ahubwo ni uko wize uko rwaramba.

“Niba buri wese asinziriye neza, agatangira umunsi afite akanyamuneza, ubwo urugo rwose ruba rwaboneye ku gihe igisubizo cy’iyo stress ijya itamenyekana neza aho yaturutse.”

BIRACYAZA: Mu nkuru zikurikira tuzagaruka ku buryo imiryango ishobora kuganira kuri ibi bibazo itaragera ku rwego rwo gutandukana, ndetse n’icyo abajyanama mu mibanire n’abapasiteri babivugaho.