EUGENE OFFICIAL

U Rwanda rufite impungenge ku masezerano y’Amahoro rwagiranye na RDC
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

U Rwanda rufite impungenge ku masezerano y’Amahoro rwagiranye na RDC

Aug 5, 2025

Mumasezerano y’amahoro u Rwanda rwagiranye na RDC agashyirwaho umukono ,rufite impungengeko ashobora kudashyirwa mubikorwa nk’uko byemeranyijwe n’impande zombi.

Ibi byagarutsweho na Minisiti w’uhanye n’amahanga n’ubutwererane, Amb. Olivier nduhungirehe ubwo yagize Ati”Impamvu eshatu z’ingenzi u Rwanda rushingiraho rugira impungenge ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano. Iya mbere , Amb. Nduhungireho yerekanye ko atari ubwambere impande zombi zagirana amasezerano kandi niyubahirizwe cyangwa abashe gushyirwa mubikorwa.

Kandi avugako hari amasezerano menshi yashyizweho umukono na Leta ya RDC, dufashe nk’imyaka 25 gusa hari nandi masezerano 10 yashyizweho umukono na RDC ariko akaba adashyirwa mubikorwa kandi menshi muri yo higanjemo gukuraho umutwe wa FDLR no gushaka igisubizo cy’Abanye_Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafashwe nabi muri RDC.”

Impamvu ya kabiri yavuzeko bambwiye umuhuza ko Guverinoma ya RDC iri kugura intwaro zirimo nama drone, abandi bacanshuro baturutse muri Colombia, baje gusimbura abandi bo muri Romania ndetse ko FARDC yongeye gushyira abasirikare benshi hafi y’ibice bigenzurwa na M23.

Impamvu yanyuma yagaragaje nuko abayobozi bo mu nzego zinyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko nibamara gushyira umukono ku masezeraho bazatagira kugobeka imvungo, yibihabanye n’ibikubiye mumasezerano.

Ikindi kandi ko atari ubwa mbere bibayeho kuko no mu 2024,ubwo Minisitiri Lutundula yari mu biganiro na Dr. vincent Biruta byari byabereye i Luanda, yari yemejeko agiye gutanga gahunda ihamye yo kurandura umutwe wa FDLR ariko yagera muri RDC akavuga ko uwo mutwe batawuzi.

Asoza agira ati”Byarakomeje ngira ngo muribuka ko ejo bundi ku wa 16 nyakanga Perezida W’inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe,yari yatanze ikiganiro cyiza, kigamije amahoro asaba ko Inteko z’ibihungu byombi zashyigikira amasezerano y’amahoro ariko mwabonyeko ejo bundi i Geneve yavuze ijambo rikarishye, adushinja ibintu byose bishoboka, akaba abisubije inyuma.