EUGENE OFFICIAL

Protais Zigiranyirazo yapfuye
AMAKURU POLITIKE

Protais Zigiranyirazo yapfuye

Aug 4, 2025

Protais Zigiranyirazo wari perefe wa perefegitura ya Ruhengeri ku butegetsi bwa Juvenal Habyirimana ndetse akaza gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yapfuye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe n’umuhungu we, antoine mukiza zigiranyirazo mu gitondo cy kuri uyu wa mbere tariki 4 kanama 2025.

yaguye i Niamey muri nigeri ku wa 3 kanama 2025.

Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda umunani baheze mu niger nyuma y’uko bangiwe ubuhungiro n’ibihungu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere cyangwa gusoza ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ari na rwo rwaburanishije zimwe mu manza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kuwa 18 ukuboza 2008 ni bwo zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko kuwa 16 ugushyingo 2009 urugereko rw’ubujurire rwamugize umwere.

zigiranyirazo ni umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kagize uruhare rukomeye mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenocide yakorewe Abatutsi . Yari musaza wa Agathe kanziga, umugore wa Juvenal Habyarimana.