EUGENE OFFICIAL

Rubavu:BasiGo yamuritse imodoka zikoresha amashanyaraza 100% zikagenda ibirometero 350 zisharijwe rimwe
AMAKURU

Rubavu:BasiGo yamuritse imodoka zikoresha amashanyaraza 100% zikagenda ibirometero 350 zisharijwe rimwe

Aug 1, 2025

Mu karere ka Rubavu hamuritswe imodoka za BasiGo zikoresha amashanyaraza 100% zikagenda ibirometero 350 zisharijwe rimwe gusa.

BasiGo abayobozi bayo bavuga ko  imodoka bamuritse  ko zifite ubushobozi bwo gukora urugendo ruva mu karere ka Rubavu,Huye,Nyagatare,Rusumo  na Karongi maze ikagaruka mu Mujyi wa Kigali isharije rimwe gusa.

Imodoka zerekankwe na BasiGo zifite imyanya yo kwicarwamo n’abagenzi iri hagati ya mirongo itatu n’itanu(35) na mirongo ine n’ibiri(42)kandi zikaba zifite n’imyanya yo gutwaramo imitwaro y’abagenzi itandukanyijwe naho bicara kugira ngo bagende neza batekanye,izi modoka zerekanywe zikaba zinafite aho umugenzi yasharija telefone ye mu gihe yaba ishizemo umuriro.

Ubuyobozi bwa BasiGo buvuga ko mubufatanya na guverinoma y’u Rwanda bazanye imodoka zitangiza ibidukikije kuko nta myuka ihumanya ikirere zisohora.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yavuze ko imodoka BasiGo izanye zigiye gufasha akarere ka Rubavu muguteza imbere ubucyerarugendo ndetse no gutuma abaturage baka karere babona imodoka zibafasha koroherwa mujyendo zabo cyane ko mu minsi isoza umwaka bajyaga bagira ibibazo mukubona imodoka.

Mayor w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper.

Yagize ati”kuba habonetse imodoka zirengera ibidukikije bigiye gutuma ubuzima bw’abaturage buzamuka kuko yaba abagenda n’amaguru n’abagenda n’imodoka ntibazongera guhumeka umwuka mubi ,kandi ko babonye imodoka nziza zidakemangwa kandi na none ko zigiye gutanga akazi k’urubyiruko cyane ko BasiGo ariyo izakomeza kwita kuri izi modoka ko abaturage ba Rubavu bagiye kubyungukiramo mukubahuza n’utundi turere bikanateza imbere ubukerarugendo rwaka karere.”

Umuyobozi  Mukuru wa BasiGo  Rwanda Madame Doreen Orishaba  yatangaje batewe ishema no kuba bazanye izi modoka mugufasha abaturage mujyendo zabo za buri munsi kandi bakaba bari no kugira uruhare muri gahunda leta yihaye muguteza imbere umwuga wo gutwara abantu hakoreshejwe imodoka zirengera ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa BasiGo Rwanda Doreen Orishaba.

Ikigo cya BasiGo gisanzwe kimenyerewe mugutwara abagenzi hakoreshejwe Bisi zikoresha amashanyarazi iki kigo cyikaba cyaratangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na biri mu mwaka wa  2023 ,aho batangije ingendo mu Mujyi wa Kigali icyo gihe ariko bakavuga ko bazagera mu gihugu cyose bitarenze umwaka wa 2025.

 

Ikigo cya BasiGo cyikaba cyahise giha ibigo bisanzwe bitwara abagenzi mu Rwanda imodoka bazibakodesheje aho Kivu Belt,Matunda Express,Different ,City Express, na Kigali Coach bahawe  imodoka zo gukoresha ndetse bakaba banavuze bagiye kubaka station zo gucaginga bateri zizi modoka mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo borohereze abazikodesheje kubona ibikorwaremezo bibafasha kubasha gukora akazi kabo neza.

Ibigo bitwara abagenzi mu Karere ka Rubavu byashyikirijwe imodoka n’ikigo cya BasiGo Rwanda.

 

Amafaranga yo gukodesha izi modoka za Bisi azaba akubiyemo igiciro cy’umuriro zitwara ndetse n’ikiguzi cyo kuzitaho n’ibindi byakenerwa kuri iyi Bisi ngo ibashe gukora neza.

Ama station azubakwa yo kujya acaginga izi modoka aho azubakwa hazajya hanubakwa igaraje rishobora gukorerwamo izi modoka igihe zagize ikibazo.