Umusego watera indwara nyinshi, kubagwa nabyo bishobora kuzamo.
Umusego watera indwara nyinshi, kubagwa nabyo bishobora kuziramo.
Abantu benshi baryama buri munsi uu musego batarigeze batekereza ku ngaruka ushobora kugira ku mubiri. Nyamara, uko umusego ukozwe n’uko uwukoresha bishobora kugira uruhare runini mu gutera indwara z’ijosi, ibikanu, umutwe w’inyuma, n’umugongo.
Iyo ukoresha umusego uhetamye, urutirigongo rwawe narwo ruhita ruhetama, aho kugira ngo rugume mu murongo ugororotse. Ibi bituma imitsi n’udutsi dutwara amaraso bitangira kugabanuka mu mikorere, bikaba byakurikirwa no kubabara ibikanu, umugongo ndetse n’ibinya mu maboko.
Ibimenyetso bikomeye bishobora kukujyana kwa muganga:
Kubabara umutwe uhora wumva utava inyuma,
Kuribwa ijosi n’inyuma mu irugu,
Kugira ibinya cyangwa kutumva neza,
Hariho imisego myiza yemejwe n’abaganga cyangwa inararibonye mu myitwarire y’umubiri (ergonomics), ifasha umubiri kuruhuka neza, aho urutirigongo ruba rurambuye, ijosi rigasinzira ritikoreye umuzigo.
Inama y’ubuzima: Gerageza kureba umusego uko ukozwe niba umaze iminsi wumva ubabara ijosi cyangwa umugongo. Niba bibaye ngombwa, ganira n’umuganga w’inzobere mu mikorere y’urutirigongo (kinésithérapeute / chiropracteur).
Umusego: ushobora kugutera uburwayi bukomeye
N’ubwo benshi bawufata nk’igikoresho cyo kuruhukiraho gusa, ubushakashatsi n’inama z’abaganga bigaragaza ko umusego ushobora kuba intandaro y’indwara zitavugwa kenshi n’abantu benshi, zirimo kubabara ibikanu, ijosi, umugongo n’umutwe.
Iyo umuntu aryamye ku musego udakwiye, urutirigongo rwe rushobora kugenda ruhindura imiterere yarwo buhoro buhoro. Aho kugira ngo rugume mu murongo ugororotse, rugenda ruhinduka bitewe n’uko umusego uteye, ubunini n’imiterere yawo bihagaze. Ibyo bigira ingaruka mbi ku misokoro y’umubiri no ku mitsi itwara amaraso n’ubutumwa bwerekeza ku bwonko n’imikaya.
“Abantu benshi batangira kumva ububabare mu ijosi, ibikanu cyangwa umugongo ariko ntibahite bakeka ko umusego baryamaho buri joro ari wo kibazo nyamukuru,” nk’uko bitangazwa na Dr. Irène Mugisha, umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’urutirigongo.
Kugenda ukoresha umusego uhetamye cyangwa utagenewe uko umubiri w’umuntu uteye, bituma:
Utugingo two ku ijosi dushyirwaho igitutu kidakenewe,
Imitsi igenda ibangamirwa,
Ukaba wakanguka wumva uburibwe butavugwa mu mugongo w’epfo cyangwa ibikanu,
Hari n’abatangiye kugaragaza ibimenyetso nk’ibinya mu maboko cyangwa kugagara, bishobora kuba intangiriro y’indwara ziremereye.
Mu bihugu byinshi byateye imbere, abantu bamaze kumva ko umusego ari igikoresho cy’ubuvuzi kimwe n’igitanda, ku buryo hari abawugura bagendeye ku nama z’abaganga cyangwa inararibonye mu bijyanye n’imiterere y’umubiri (ergonomes).
Hari ubwoko bwinshi bw’imisego ifite ubushobozi bwo gushyigikira ijosi n’urutirigongo, harimo imisego yitwa orthopédiques, imisego ikozwe mu ifuro rihinduka bitewe n’uburemere bw’umubiri (memory foam), n’imisego y’ibishashara by’amasaka (bio/naturels) ikoreshwa cyane n’abashaka ibisubizo gakondo.
Inama ku barwayi:
Dr. Mugisha agira inama abantu bose bagira uburibwe bw’ijosi cyangwa umugongo gukurikirana neza umusego bakoresha:
“Niba umaze igihe wumva ubabara umutwe w’inyuma, ibikanu, cyangwa umugongo, ntiwibwire ko wenda ari stress cyangwa umunaniro gusa. Reka umusego wakoresheje igihe kirekire, ugerageze undi ukozwe ku buryo ujyanye n’uko ijosi ryawe riteye.”
Ibyago byo kugezwa ku kubagwa
Mu gihe ububabare bw’urutirigongo cyangwa ijosi budakurikiranywe kare, bishobora kwangiza imitsi n’udutsi twinshi ku buryo bamwe bashobora no kugera ku kubagwa urutirigongo, ibintu biba bihenze kandi bifite ingaruka ndende.
Icyitonderwa ku banyarwanda:
Mu Rwanda, imisego myiza iracyahenda, kandi abantu benshi baracyayifata nk’iy’abakire. Ariko, nk’uko bivugwa n’inzobere mu buzima rusange, kurinda uburwayi nibyo bihendutse kurusha kubuvura (kwirinda biruta kwivuza).
Birasabwa ko abaganga, abacuruzi b’ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ibigo by’ubwishingizi batangira kwita ku kibazo cy’umusego nk’ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Inkuru yateguwe na: Maman des Files, telephone: 0788627432.