EUGENE OFFICIAL

Perezida Kagame yaganiriye na perezida mushya wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere
AMAKURU POLITIKE

Perezida Kagame yaganiriye na perezida mushya wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere

Aug 1, 2025

Ku wa 31 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah, Perezida mushya wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), baganira ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda n’iyo banki n’uburyo bwakwagurwa mu bihe biri imbere. Aya makuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida binyuze ku rubuga X.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bwagaragaye hagati y’impande zombi mu mishinga itandukanye, ndetse no ku buryo bushya bwo kurushaho guteza imbere iterambere ry’Igihugu biciye mu mishinga izaterwa inkunga na AfDB.

Dr. Sidi Ould Tah, ukomoka muri Mauritanie, yatowe ku wa 29 Gicurasi 2025 n’Inama y’Ubutegetsi ya AfDB kugira ngo asimbure Dr. Akinwumi Adesina wari umaze imyaka 10 ayobora iyo banki. Uyu mugabo w’imyaka 60 afite uburambe burenga imyaka 35 mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Mbere yo kugera kuri uwo mwanya, yayoboye Banki y’Amajyambere y’Abarabu muri Afurika (BADEA) kuva mu 2015, ndetse yigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Ubukungu muri Mauritanie.

AfDB imaze kuba umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere. Muri 2024, byatangajwe ko iyo banki imaze gutanga inkunga ya miliyari 3,1 z’amadolari ya Amerika, zifashishijwe mu mishinga 96. Muri ayo mishinga, hakubiyemo ibijyanye n’amashanyarazi, amazi, ubwikorezi n’ibindi bikorwa remezo.

Mu mishinga iheruka kwemezwa harimo uwo guteza imbere urwego rw’ingufu, aho miliyoni 173.84 z’amayero zizafasha Leta y’u Rwanda kugeza amashanyarazi ku baturage benshi kurushaho.

AfDB ikorana n’ibihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika ndetse n’ibindi 27 byo ku yindi migabane, kandi kuva yashingwa mu 1964, imaze gutanga miliyari 112,5$ mu mishinga irenga 5,500.