EUGENE OFFICIAL

Uvira: Umu-Colonel wa FARDC yishwe n’inkoni muri gereza azize indaya
AMAKURU POLITIKE

Uvira: Umu-Colonel wa FARDC yishwe n’inkoni muri gereza azize indaya

Jul 31, 2025

Mu mujyi wa Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa akavuyo gakomeye nyuma y’urupfu rwa Colonel Bukiseli Lokito, umwe mu basirikare bakuru ba FARDC. Yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye ubwo yari yajyanywe muri gereza ya gisirikare ya Bataillon PM iri muri Camp Kokolo.

Amakuru avuga ko uyu musirikare yafashwe nijoro ubwo yari yagiye kugura indaya, mu gihe abasirikare ba Police Militaire bari mu gikorwa cyo gusaka. Bamufashe bamujyana muri gereza, ariko ubwo yageragayo, yagerageje kuvuga arwanya ibyari bimubayeho, avuga ko arengana, ari nabwo yakubiswe kugeza ubwo yaje gushiramo umwuka.

Bivugwa ko yashyizwe mu majwi n’abasirikare b’inkoramutima ze, bakekwaho kuba baratanze amakuru y’urugendo rwe cyangwa baragize uruhare mu kumugambanira. Ibi byatumye hakemangwa icyihishe inyuma y’ifatwa rye n’urupfu rwe rutunguranye.

Nyuma y’aya makuru, bamwe mu basirikare bari basanzwe bafatanya na nyakwigendera batangiye kwerekana umujinya n’uburakari, banakeka ko habayeho guhohotera umusirikare mukuru binyuranyije n’amategeko.
Abaturage batangaje ko mu masaha ya mu gitondo humvikanye urusaku rutandukanye hafi ya Camp Kokolo, abandi bavuga ko babonye abasirikare bitwaje intwaro bihuriza hamwe.

Ubuyobozi bwa gisirikare muri Uvira burimo gukora ibishoboka byose ngo buhoshe umwuka mubi uri kugaragara hagati y’ingabo, bukaba bwatangaje ko hatangiye iperereza ryihariye ku cyishe Colonel Bukiseli Lokito ndetse n’uruhare rw’abasirikare baba barabigizemo uruhare.

Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi rigatanga ubutabera bwuzuye, kugira ngo urupfu rwa Colonel Bukiseli rutazaba intandaro y’umutekano muke n’ubusumbane mu nzego za gisirikare.