EUGENE OFFICIAL

Umugabo yiyise dogiteri abaga abarwayi babiri bagwa ku iseta
AMAKURU POLITIKE

Umugabo yiyise dogiteri abaga abarwayi babiri bagwa ku iseta

Jul 31, 2025

Umugabo witwa Francis Taulula w’imyaka 27 yakatiwe gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko bigaragaye ko yabeshye ko ari umuganga, akabaga abarwayi batatu bikabaviramo urupfu.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rwa Buganda, Francis Taulula ubusanzwe ukomoka mu gace ka Pallisa mu Burasirazuba bwa Uganda, yemeye ko yakoresheje impamyabumenyi z’impimbano, kugira ngo agaragaze ko yize ubuvuzi.

Uyu musore yabeshyaga ko yize ubuvuzi muri Mount Kenya University na Gulu University.

Nyuma yo kugaragaza ko yujuje ibisabwa, Francis Taulula yahawe amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu bitaro bya Hoima muri Uganda. Yahakoze umwaka umwe n’iminsi 15.

Muri icyo gihe yatanze serivisi zitandukanye zirimo izijyanye no kubaga byoroheje n’ibikomeye. Yishe abarwayi batatu kuko nta bumenyi yari afite mu buvuzi.

Nyuma yo gutahurwa, Francis Taulula yemeye ibyaha byose, avuga ko ibyangombwa yerekanaga ari ibihimbano.

Kubera ko yemeye ibyaha ndetse agasaba imbabazi, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri no kwishyura amashilingi ya Uganda miliyoni 21,6 yahawe na Leta, ubwo yafatwaga nk’umuntu uri kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi.