RDC:Perezida Thisekedi akomeje gufunga abasirikare bakuru abashinja ubugambanyi no gushaka kumuhirika k’ubutegetsi
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwasabye urukiko Rukuru rwa Kinshasa gukatira Francois Beya Kasonga wabaye umujyanama wihariye wa Perezida Felix Tshisekedi Tchilombo mu by’umutekano igifungo cy’umwaka umwe kirimo amezi atandatu asubitse .
Francois Beya,Venda Nowa Biama Guy,Col Cikapa Tite Mokili,Komiseri Mukuru Lily Tambwe Mauwa, Lieutenant Colonel Kalenga Pierre na Brig Gen Tonton Twadi Sekele bashinjwa ibyaha birimo gushaka kugira nabi Tshisekedi no gusaba abasirikare gukora ibinyuranye n’inshingano zabo.
Keretse Brig Gen Sekele watorotse ubutabera, abandi barafunzwe ariko bafungurwa by’agateganyo mu gihe urubanza rwabo rwari rukomeje.
Beya yatawe muri yombi muri Gashyantare 2022, afungurwa by’agateganyo muri Kanama uwo mwaka kugira ngo ajye kuvurirwa mu mahanga. Kugeza ubu, aracyari mu Bufaransa.
Mu cyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Beya akwiye igifungo cy’umwaka kirimo amezi atandatu asubitse bitewe n’uko ubuzima bwe butameze neza ndetse no kuba ari mukuru mu myaka. Bivuze ko abaye akatiwe atafungwa kuko amezi atandatu yayamaze muri gereza.
Biteganyijwe ko tariki ya 31 Nyakanga, abanyamategeko ba Beya bazageza ku rukiko ibyifuzo byabo. Mbere bari baramaganye ikurikiranwa ry’umukiriya wabo, basobanura ko iki kirego kidafite ishingiro.