EUGENE OFFICIAL

Umusore w’imyaka 25 yavutaguye uruhinja mpaka arwishe atanga impamvu zisekeje
AMAKURU

Umusore w’imyaka 25 yavutaguye uruhinja mpaka arwishe atanga impamvu zisekeje

Jul 26, 2025

Umusore w’imyaka 25 wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiyemereye ko yakubise umwana w’umwaka umwe kugeza apfuye ,avuga ko yarimo gukina nawe nyuma yo kunywa urumogi .

Umugabo w’imyaka 25 y’amavuko wo mu mujyi wa Tellahassee muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Deric Young akurikiranyweho icyaha cyo kwica uruhinja rw’umwaka umwe rwitwa Key’meria Key’moni German .

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwo muri aka gace ,polisi yageze ahabereye iki cyaha ahagana ku isaha y’i saa tatu n’iminota cumi n’itanu za mu gitondo ,aho basanze umwana atari guhumeka , bahita bumujyana kwa muganga gusa ahita yitaba Imana .

Ubwo yari mu ibazwa ry’ibanze ,Young yabanje gutsemba uruhare rwe muri uru rupfu rw’uyu mwana gusa nyuma aza kwemera ko yakubise German inshuro eshanu mu mutwe no mu maso ndetse anerekana ko yabikoze akoresheje ibipfunsi bye .

Deric yanahamirije polisi ko atabikoze abigambiriye ahubwo yasaga nkaho atarimo gutekereza neza bitewe nuko yari amaze kunywa urumogi rwinshi ndetse ko iyo amaze kunywa urumogi yumva ashaka gukina n’umuntu uri hafi ye ariko mu buryo bwo kurwana .
Aho yagize ati : ” Iyo maze kunywa urumogi buri gihe , numva nshaka gukina .”
Umuryango wa nyakwigendera wifashishije imbuga nkoranyambaga uvuga ko ubabajwe n’urupfu rw’umwana wabo nkuko nyina yabyanditse kuri konte ya facebook .

Aho yagize ati :”Umwana wange yari mwiza ,..yakundwaga na benshi . Yakundaga ibira ry’irosa n’ibiryo ..,umwana wange yagiye kandi ndababaye cyane !”