EUGENE OFFICIAL

Kwegura cyangwa kuvanwa ku mirimo kwa Minisitiri w’Intebe ntibigarukira ku mwanya umwe.
AMAKURU POLITIKE UBUTABERA UMUTEKANO

Kwegura cyangwa kuvanwa ku mirimo kwa Minisitiri w’Intebe ntibigarukira ku mwanya umwe.

Jul 24, 2025

Kwegura cyangwa kuvanwa ku mirimo kwa Minisitiri w’Intebe ntibigarukira ku mwanya umwe.

 

Mu Rwanda, birakurikirwa n’iyegura ry’abagize Guverinoma bose, nk’uko biteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo ya 124 n’iya 125.

 

Minisitiri w’Intebe ni inkingi ya Guverinoma

Ingingo ya 124 y’Itegeko Nshinga ivuga ko igihe Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Ibi bisobanuye ko ubwegure bwe bugira ingaruka kuri Guverinoma yose, igahita ihinduka.

 

“Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura,”

 

Ibi bigaragaza ko umwanya wa Minisitiri w’Intebe ufite uburemere budasanzwe mu miyoborere y’igihugu.

 

Guverinoma yeguye ikomeza gukora imirimo ya buri munsi

N’ubwo yaba yeguye, Guverinoma ntiyirukanwa cyangwa ngo ihite isimburwa ako kanya. Ikomereza ku mirimo ya buri munsi kugeza igihe Perezida wa Repubulika azashyiraho indi Guverinoma, nk’uko ibiteganywa n’ingingo ya 124 igika cya gatatu.

 

Ibi bikorwa mu rwego rwo kwirinda icyuho cy’ubuyobozi no gukomeza gutanga serivisi z’ibanze ku baturage.

 

Perezida wa Repubulika ni we ushyiraho Guverinoma nshya

Ingingo ya 124 igika cya kane inagena ko ari Perezida wa Repubulika ariwe ushyiraho indi Guverinoma, akurikije ibiteganywa n’ingingo ya 62 n’iya 116. Ibi bishimangira ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bukomeza gukora nta nkomyi, kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

Iyegura rya Guverinoma ntiryikora ritarakirwa

Nk’uko ingingo ya 125 ibiteganya, iyegura rya Guverinoma rigomba kwakirwa na Perezida wa Repubulika, binyuze kuri Minisitiri w’Intebe. Ibi bivuze ko n’ubwo Guverinoma yaba yeguye, itangira kubarwa ko yeguye gusa ari uko Perezida abyemeje.

 

Abasesenguzi barabivugaho iki?

Abasesenguzi mu by’imiyoborere bavuga ko izi ngingo zerekana ko Minisitiri w’Intebe ari umutima wa Guverinoma, kandi ko ihinduka rye ridakorwa mu kajagari. Byongera icyizere cy’uko imiyoborere ishingiye ku mategeko, aho buri mpinduka igira uburyo igenwa kandi ikemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

 

Ese iyegura rya Minisitiri w’Intebe, risobanuye ko Guverinoma yose igomba guhinduka?

 

Itegeko Nshinga rirasobanutse neza: yego, birakurikirwa n’impinduka zirebana na guverinoma nshya, aho mushobora kubonamo amasura mashyashya mutari mumenyereye cyangwa n’ubundi abenshi mubo musanzwe mumenyereye bakongera bakagirirwa ikizere bakagaruka no muri guverinoma nshya.

 

Ubwo rero buri wese wiyumvamo impano yo kuyobora, tumwifurije amahirwe masa, twibutsa n’ababifitiye inyota ko imyitwarire imbaraga n’umurava, gukora cyane no kwitanga, kubahiriza igihe ndetse no kuba waratsindaga neza mu mashuri, kuba inyangamugaayo, kwitabira gahunda za Leta biri mu bigenderwaho kugira ngo umuntu Imana ibe yamutunga inkoni kuko ubuyobozi bwose buturuka ku Mana, ubwo abasenga banafite ubwenge banitwara neza muri byose mwaba musengera kuzahabwa inshingano ariko mutanibagiwe y’uko n’abazisanganywe nabo basanganywe ubunararibonye mu bisabwa byose.

 

Ibyiza byose rero biraharanirwa, ababigeraho baba ari abo gushimirwa, ndetse n’abatarabigeraho nabo bajye bibukako igihe cyose haba hakiri ibyiringiro.

 

Mu nkuru zagiye zicaracara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rukuta rwa X, hari uwabajije icyo abantu bazibukira kuri Minisitiri w’intebe ucyuye igihe bwana Ngirente Edouard, benshi muri bo bahurije ku kintu cy’uko yari umuhanga cyane, ngo aho wamubazaga ikibazo hose mwagendanaga nk’aho ariwe nzobere muri ibyo bintu, undi nawe ati “ni we muntu wakoranye akazi ke kwitonda kandi na Cabinet yamwubahaga cyane kubera ubuhanga no guca bugufi. Ikibazo cyose wamubazaga yakigusubizaga kandi neza. Ntabwo yivangaga mu matiku. Yari silent performer.

 

Abandi nabo batari bake bavuze ko bazamwibukira ku kuntu yazamuye umushahara wa mwarimu ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.

 

Tukaba rero tumwifurije amahirwe masa mu zindi nshingano azajyamo, tunifuriza kandi amahirwe masa mugenzi we washyizwe mu nshingano zo kuyobora abanyabwenge bayoboye abandi muri guverinoma.