EUGENE OFFICIAL

Constant Mutamba: umuntu wa mbere wajyanye abavoka bagera kwi 100 kumuburanira icyarimwe.
AMAKURU MU MAHANGA UBUTABERA

Constant Mutamba: umuntu wa mbere wajyanye abavoka bagera kwi 100 kumuburanira icyarimwe.

Jul 23, 2025

Constant Mutamba: umuntu wa mbere wajyanye abavoka benshi (kugera ku 100) kumuburanira icyarimwe.

 

Constant Mutamba yageze ku rukiko agiye kunganirwa n’aba aavocats hafi 100

 

Mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse n’isi, Constant Mutamba, wari minisitiri w’ubutabera, yabaye umwe mu bantu bamaze kugaragaraho udushya twinshi kubera ibikorwa bye bya politiki n’ubutabera.

 

Yabaye umuntu wa mbere watumye hashyirwa hamwe avocats hafi 100 kumuburanira mu rukiko rukomeye rwa Cassation, ibyabaye bitamenyerewe.

 

Muri Nyakanga 2025, Mutamba yaje guhamagarwa imbere y’Urukiko rwa Cassation ku rubanza rwerekeye ibyaha byo gutwara amafaranga y’inzego za Leta, birimo kwiba amafaranga yo kubaka gereza i Kisangani.

 

Nta gutegereza, abakunzi be, abunganizi ba politiki, abanyamategeko n’abandi bari bamushyigikiye, bakorana umurava bahamagarirwa kumuburanira bituma hateranira abavoka batari bake, byikubye inshuro nyinshi zisanzwe mu rubanza rusanzwe.

 

Urukiko rwasanze abakiliya batabashije kubona dosiye yabo ku gihe.

 

Imbaraga z’ubufasha rusange abamwunganira benshi byerekanye ko Mutamba afite ubushuti bukomeye mu ruhando rw’abunganizi n’abasivile.

 

Gushyira hamwe abavoka benshi bitanga icyizere ko dosiye izigwaho neza kandi ko ubucamanza buzagira igihe gihagije cyo gusuzuma ibimenyetso.

 

 

Gushyira hamwe abavoka bagera hafi ku ijana kumuburanira ni ikimenyetso gikomeye cy’uko ubutabera muri RDC bushobora guhuriza hamwe rubanda mu guhangana n’ibibazo bya politiki n’amategeko.

 

Mutamba, wari Minisitiri wa Leta ashinzwe ubutabera kuva mu kwezi kwa gatanu 2024, yabaye ikirangirire kubera ijwi rye riremereye mu kuvuga ko arwanya ruswa. Yigeze kuvuga ko abanyapolitiki bibye amafaranga ya rubanda bakwiye guhabwa igihano cy’urupfu.

 

Ibi byavuzwe mu ijambo ryari rifite intego yo kugaragaza ko afite gahunda yo gutabara isura y’ubutabera mu gihugu.

 

Nyuma y’amezi make, Mutamba ari we ubwe yakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari (cyangwa 19.9M USD) z’igihugu zari zigenewe kubaka gereza i Kisangani muri Tshopo.

 

Ibi byatewe no gushyira umukono ku masezerano adasanzwe hamwe na Zion Construction (sosiyete yashinjwaga kuba idafite ubushobozi), kandi amafaranga akajya ku murongo utazwi wa konti y’ubucuruzi yihariye mbere y’uko imishinga itangira

 

Perezida Tshisekedi yakiriye ubwegure bwa Constat MUTAMBA ku mwanya wa Minisitiri

 

Firimini Mvonde, umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwa Cassation, yafashe icyemezo gikumira Mutamba kuva mu murwa mukuru wa Kinshasa kubera icyaha akurikiranyweho cyo kunyereza umutungo wa Leta.

 

Mutamba ashinjwa kunyereza amafaranga y’igihugu yari agamije iterambere mu butabera. Akaba yarigeze kwitwara nk’uwasezeranyije urupfu ku bandi bayanyereza.

 

 

Inkiko z’igihugu cya RDC ziri gutegura kumenyekanisha ibyaha hamwe n’ibihano bikwiriye, kuko amategeko yo kutemerera abajura basanzwe ari ubutabera busesuye arakomeje.

 

Muri 2024, Mutamba yagaragaye mu binyamakuru ashimangira urubanza rw’urubyiruko rw’i Kinshasa rwari rwarezwe ubujura, aho yaherekeje urubyiruko rwari rugiye gushyirwa imbere y’akanama k’abacamanza bemeje ko igihano cyabo cy’urupfu kigomba gushyirwa mu bikorwa. Yatangaje ko ibyo ari “ubutabera butuma igihugu kigira icyerekezo”.

 

Yiyambitse uruhu rw’intama ari ikirura.

Mu buryo butunguranye, Mutamba amaze ukwezi kurenga ari gukurikiranwa n’ubutabera, aho ashinjwa kunyereza miliyoni 19.9 z’amadolari yari agenewe imishinga ya Leta. Aya mafaranga yanyuze mu nzira y’amayobera, ndetse bikavugwa ko yayaburishije ku buryo bunyuranije n’amategeko.

 

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika yasabye ko ubudahangarwa bwe buvanwaho, kandi Perezida Félix Tshisekedi yamaze kwemera ubwegure bwe nk’uko yabimusabye ku bushake.

 

Ibi bikomeje gushyira igitutu kuri Leta, kuko bamwe mu bayoboke ba UDPS bavuga ko “uyu mugabo yari yarabaye icyitso cy’ubuswa gifunze umutima wa politiki y’ubutabera.”

 

Kuvuga ibinyuranye n’ibikorwa: “Ntiwakabaye uri mu bakomeye!”

Umwe mu banyamategeko bagenzura ibikorwa bya politiki i Kinshasa yagize ati:

 

“Uwari waragize uruhare mu gufata urubyiruko nk’ibitambo, agahamagarira itegeko ry’urupfu… none niwe wibye Leta. Hari isomo rikomeye: ubutabera ni nk’ikirundo cy’amateka, ntabwo bupfira mu magambo.”

 

Mutamba yakunze kuboneka mu bitangazamakuru byo muri Kinshasa avuga ko igihugu kidashobora gutera imbere kidahana abanyereza amafaranga ya Leta, anongeraho ko “kwihanganira ruswa ari icyaha kiremereye kurusha ubujura bwose”.

 

Umurimo w’ubutabera ubu umuri hejuru

Urubanza rwe rwagombaga kuburanishwa ku itariki 23 Nyakanga 2025, aho ashinjwa gukorana n’abacuruzi bafitanye amasezerano n’Ikigega cy’igihugu gishinzwe kurengera abahohotewe (Fonds de Réparation). Ibi bikorwa byose bikaba byaratumye amafaranga abura mu buryo butunguranye.

 

Mutamba yahindutse nk’umuntu washyize imbere indangagaciro zo kurwanya icyaha, ariko bikarangira ari we watsinzwe n’irari ry’ubutegetsi. Kwitwara nk’umurinzi w’ubutabera nyamara ari nyirabayazana wa ruswa, ni ikimenyetso cy’uko bamwe mu bayobozi bashobora kuba ibikoresho by’imvugo, aho kuba indorerwamo y’ubumuntu.

 

Inkuru ikomeje