EUGENE OFFICIAL

Umugore yafatiwe mu cyuho afite ibiyobyabwenge muri Mageragere
AMAKURU POLITIKE

Umugore yafatiwe mu cyuho afite ibiyobyabwenge muri Mageragere

Jul 22, 2025

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’abaturage, yafashe umugore witwa Mukamana Thamar w’imyaka 33, nyuma yo kumusangana ibiro bibiri by’urumogi hamwe n’udupfunyika 184 twarwo, mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, ahagana saa tanu z’amanywa.

Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Burema, Akagari ka Mataba, mu Murenge wa Mageragere, yafatiwe iwe mu rugo aho yari yahishe ibyo biyobyabwenge mu nzu ye, nk’uko byemejwe na Polisi. Ngo yari asanzwe abicuruza mu buryo bw’ibanga, yitwaje ko atari byoroshye kubifatirwa mu buryo bweruye.

Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko Mukamana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu gace atuyemo, bashyikirije inzego z’umutekano amakuru ko akora ubucuruzi bw’urumogi. Polisi yahise igera aho atuye, abapolisi bamusabye gukingura arabyanga, nyuma aza kwemera barinjira maze basangamo urumogi n’umunzani bifashisha mu kugurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje ko Mukamana yahise atabwa muri yombi, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mageragere, aho ari gukorerwa dosiye izashyikirizwa RIB kugira ngo akurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Polisi yashimiye abaturage bagize uruhare muri iki gikorwa, ibashishikariza gukomeza gutanga amakuru y’ahari ibikorwa nk’ibi byangiza sosiyete. Yanibukije ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye, kandi ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage buzafasha kubirwanya no kubihashya burundu.