Rutshuru: Imirwano irakomeje hagati ya AFC/M23 na FDLR-CMC n‘ubwo amasezerano ya Doha atarahabwa agaciro.
Rutshuru: Imirwano Ikomeje hagati ya AFC/M23 na FDLR-CMC n‘ubwo amasezerano ya Doha atarahabwa agaciro.
Imirwano ikaze yongeye kubaho mu bice bya chefferie ya Bwito mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho abarwanyi ba AFC/M23 bakomeje kurwana na CMC-FDLR, umutwe w’inyeshyamba wiyita Wazalendo, wiyita kandi ko urwanira rubanda. Ibi bibaye mu gihe amasezerano ya Doha, yari yitezweho amahoro, akomeje gutakarizwa icyizere.
Imirwano yongeye kubura.
Ahagana ku wa kane, tariki ya 17 Nyakanga 2025, habaye imirwano ikaze mu duce twa Bukombo na Tongo, cyane cyane muri: Makomalehe, Bifuho, Mushababwe, Kamena, na Mutanda
Abaturage bavuga ko imirwano irimo ibisasu bikomeye n’imbunda ziremereye, ibintu byabateye guhunga ku bwinshi. Hari abagerageza kugaruka mu ngo zabo ariko bagahita basubira mu bwihisho kubera imirwano idacogora.
“Duhunga dutinya urupfu, ariko ntitukibona aho tujya. Twirirwa hagati y’amasasu, abana bararira, ababyeyi bari kurira,” ni uko umwe mu baturage ba Bukombo yabitangarije itangazamakuru.
Amasezerano atagifite agaciro?
Amasezerano ya Doha, yigeze kuvugwaho hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa, yari yitezweho: Gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho, Kugarura inzego za Leta (polisi, ubutabera, FARDC) no kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda.
Ariko kugeza ubu, impande zombi zikomeje kwitana ba mwana. Kinshasa iratangaza ko AFC/M23 igomba kumanika intwaro, naho M23 yo ikavuga ko Leta iri gukinira ku masezerano.
Icyizere cyaragiye: aho CADECO yahindutse amagambo gusa.
Mu gihe AFC/M23 yari imaze gufata Goma muri Gashyantare 2025, yatangaje ko izafungura amabanki y’abaturage, inavuga by’umwihariko kuri CADECO, banki Corneille Nangaa ubwe yari yatangije.
Nyamara kugeza uyu munsi, nta kigaragaza ko iyo banki ikora cyangwa se niba yari umugambi uhamye. Abaturage bavuga ko bagiye babwirwa byinshi, ariko ibyo basezeranyijwe bitigeze bishyirwa mu bikorwa.
Abaturage bafite impungenge.
Abaturage bo mu duce twafashwe na M23 bakomeje kwibaza:
Ese Tshisekedi azavaho mbere ya 2026 nk’uko AFC/M23 yabitangaje?
Ese umuhanda wa kaburimbo wa Masisi uzakomeza kubakwa?
Ese M23 izageza i Kinshasa nk’uko yiyemeje?
Ese Kabila wagaragaye i Goma yaba yari arimo gukina film cyangwa hari ikindi kihishe inyuma?
Ibi bibazo byose bikomeje kuzamuka mu mitima y’abaturage, ndetse n’abasesenguzi bakemeza ko amasezerano adasobanura neza aho AFC/M23 izaba ihagaze mu gihe Kinshasa yagarura inzego zayo.
Aho ibintu bihagaze
Mu gihe imirwano igikomeje, abasesenguzi bemeza ko hakenewe:
Ikiganiro kirambuye kirimo ukuri n’ubwubahane
Gushyira imbere imibereho y’abaturage kuruta inyungu za politiki
Inkuru irakomeje gukurikiranwa. Turacyashakisha impande zombi kugira ngo tugere ku makuru y’impamo.