Doha: Kinshasa na AFC/M23 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ariko se amahoro arashoboka aka kanya?
Doha: Kinshasa na AFC/M23 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ariko se amahoro arashoboka aka kanya?
Mu murwa mukuru wa Qatar, Kinshasa na Alliance Fleuve Congo/M23 bashyize umukono ku masezerano y’agateganyo agamije guhagarika imirwano n’ugushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byabaye nyuma y’amezi atatu y’ibiganiro byabereye i Doha, ku bufasha bw’igihugu cya Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.
INGINGO Z’IBANZE ZEMERANYIJWEHO KU WA 19 NYAKANGA
- Agahenge gahoraho (Cessez-le-feu)
Impande zombi zemeye guhagarika imirwano mu kirere, ku butaka, ndetse no mu itangazamakuru.
Inyandiko zikwirakwiza urwango n’amacakubiri mu baturage zizasibwa.
- Igenzura ry’agahenge
Iyi gahunda izakurikiranwa n’ingabo za MONUSCO, zishobora gushyigikirwa n’ibihugu byo mu karere.
- Ifungurwa ry’abafunzwe binyuranyije n’amategeko
Impande zombi zemeye gufungura inzira z’imbabazi ku bantu bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku bufatanye na CICR.
- Kugarurwa kw’inzego za Leta ya Kinshasa
Leta ya Kinshasa izasubirana ubuyobozi mu duce dufitwe na AFC/M23, mu gihe ibikubiye mu masezerano ya nyuma bizaba byashyizweho umukono.
- Gutanga uburenganzira ku mpunzi
Impunzi zizataha ku bushake, ku bufatanye na HCR n’ibihugu byazicumbikiye.
ABAHAWE UBUBASHA BWO GUSINYIRA IMPANDE ZOMBI:
Gouvernement ya Kinshasa, Sumbu Sita Mambu, Intumwa ya Perezida Tshisekedi mu masezerano ya Luanda na Nairobi, niwe washyize umukono ku ngingo ngenderwaho z’ibyemeranyijweho i Doha.
AFC/M23; Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga uhoraho wa AFC/M23
Gahunda y’ibiganiro
Kuva kuwa 29 Nyakanga 2025, kugeza kuwa 18 Kanama 2025, hazabaho ibiganiro bikomeye bizageza ku masezerano ya nyuma.
Tariki 8 Kanama 2025 niho byitezwe ko amasezerano y’ingenzi agomba kuba yamaze kwemezwa.
IBIBAZO BIKOMEJE KWIBAZWA
N’ubwo aya masezerano yateye ibyiringiro, haracyari impungenge zikomeye:
Imirwano iracyategurwa mu buryo bukomeye mu duce dutandukanye.
Abaturage bibaza niba AFC/M23 izemera kuva mu bice ifite.
Ese Kinshasa izasubirana ubuyobozi neza, cyangwa ni inkuru y’amarenga?
Ese kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ni ibintu bizashoboka?
Abaturage bati: “Nta mahoro tubona igihe imitwe igikora imyitozo y’intambara!”
ICYIZERE N’IBIBAZO
Abaturage baracyategereje kureba:
Ese ibi bizava mu magambo bikajyanwa mu bikorwa?
Ese aba bayobozi bashyize umukono ku ngingo ngenderwaho z’amasezerano koko bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bemeye?
“Twabonye amasezerano menshi, ariko imirwano ntiyigeze ihagarara. Tuzemera ko amahoro aje igihe tuzabona ubuyobozi n’umutekano ku butaka,” Umuturage i Tongo.
Aya masezerano ashobora kuba intambwe ya mbere iganisha ku mahoro arambye. Ariko bizasaba gushyira mu bikorwa no kubahiriza ibyo impande zombi zasinyiye. Ariko se M23 yava mu bice yafashe ikajya he ko iri iwabo kandi ikaba nt muturage n’umwe yaba yarirukanye aho yafashe? Ese impunzi zizataha zicungirwe umutekano nan de ko Leta ariyo yabaye umufatanyacyaha wo kugira ngo izo mpunzi zihunge? Kugeza ubu, abaturage ntibarabyizera, kuko amarira n’imyenda biva mu ntambara bikomeje kwiyongera.
Amahoro ntazazanwa n’impapuro gusa, azazanwa n’ibikorwa bigaragara.