RDC:Agahenge ko guhagarika imirwano hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC ntikubahirijwe Uvira imirwano yubuye
Agahenge ko guhagarika imirwano hagati ya AFC/M23 na Leta ya RDC ntikubahirijwe Uvira imirwano yubuye,iyi mirwano yongeye kubura nyuma y’amasaha makeya I Doha hasinywe amahame ngenderwaho agamije amasezerano y’ubwumvikane hagati ya guverinoma ya Kinshasa n’umutwe urwanya ubu butegetsi uri mu ihuriro rya AFC/M23 aho bari banemeje ko bahagarika intambara burundu ariko iri hame rikaba ryabaye amasigara kicaro.
Kuwa Gatandatu ,tariki ya 19Nyakanga 2025 guhera mu masaha ya saa munani ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhanda rwa Leta ya RDC ryongeye kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa Twirwaneho mu bice bitandukanye mu nkengero z’imisozi ya Uvira.
Imirwano ikomeye yahereye muri chefferie ya Bafuliru,gurupoma ya Kigoma mu mudugudu wa Rudefwe ,aho umutwe wa Wazalendo wagabye igitero ku mutwe wa Twirwaneho na Red Tabara aho iyi mirwano yumvikanagamo intwaro zikomeye ku mpande zombi nkuko twabitangarijwe n’abaturage.
Imirwano nkiyi kandi yumvikanye mu bice bya axe Kageregere hafi n’agace kitwa Mazi muri segiteri ya Masango aho abarwanyi ba m23 Twirwaneho barwanye n’ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe wa Wazalendo .
Amakuru atangwa n’abaturage batuye Uvira bemeza ko iyi mirwano imaze iminsi itatu iba yikurikiranya kandi bemeza ko umwe muba Wazalendo bakomeye wakoranaga na Foka Mike ndetse na Makanaki wakundaga kugaba ibitero kuba nyamulenge yaje kuraswa na Twirwaneho.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru umuvigizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje kohereza ingabo nyinshi n’ibikoresho mu bice bituwe cyane n’abaturage hagamijwe gutegura intambara.
Uyu muvugizi yatangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri kwica nkana amahame rwasinye yo guhagarika intambara no kugaba ibitero kuri m23 akemeza ko ingabo zu Burundi ,Wazalendo,FDLR na FARDC ndetse n’umutwe wa Mai Mai bakomeje kwisuka kubwinshi muri Uvira kandi ko ibityero bagabye mu mudugudu wa Rurambo byateje imfu z’abaturage benshi babasivile.