Nibura abantu 37 bitabye Imana abandi benshi baracyashakishwa nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Ha Long giherereye mu Majyaruguru ya Vietnam, ahazwi cyane nk’ahantu h’ubukerarugendo bukomeye muri iki gihugu.
Iyi mpanuka yabaye ubwo ubwato bwari butwaye ba mukerarugendo barimo abaturutse mu Murwa Mukuru, Hanoi, baruhukaga ku mpera z’icyumweru. Abari mu bikorwa byo gutabara batangaje ko imvura nyinshi yari iri kugwa n’inkuba byakomeje kubangamira ibikorwa byo kubasha kurokora abari mu bwato.
Kugeza ubu, abantu 11 nibo bamaze kurokorwa, ariko abandi benshi baracyaburirwa irengero. Umwe mu batangabuhamya yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ahagana saa munani z’amanywa, ikirere cyatangiye kwijima cyane, imvura iragwa ari nyinshi, irimo n’inkuba, bikekwa ko ari byo byaba byarateje iyo mpanuka.
Kiyaga cya Ha Long ni kimwe mu bice nyaburanga bikomeye muri Vietnam, kizwiho kugira ibirwa byinshi n’imisozi ishashagirana. Muri 2019, iki kiyaga cyasuwe n’abakerarugendo bagera kuri miliyoni enye.