U Rwanda rwishimiye isinywa ry’amahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro hagati ya RDC na AFC/M23, yasinyiwe i Doha muri Qatar.

U Rwanda ruvuga ko aya masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku kurangiza amakimbirane mu mahoro mu Burasirazuba bwa DRC, gukemura intandaro y’amakimbirane no kugarura ituze n’umutekano mu Karere.
Guverinoma y’u Rwanda kandi irashima uruhare rukomeye rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza ku nkunga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, byubakiye ku muhate w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ibikorwa bihuriweho na EAC/SADC, bikaba byaragize uruhare ku ntambwe yagezweho uyu munsi i Doha.
U Rwanda rukomeza rushimangira ko buri wese akwiye gukomeza gushyigikira ibimaze kugerwaho kugeza ku musozo kandi ko rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byimakaza amahoro arambye ndetse no guteza imbere ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.