EUGENE OFFICIAL

Umunyarwenya Soloba bivugwa ko yafatiwe muri Uganda, amashusho yagaragaye akomeje kuzamura impaka(Amafoto)
AMAKURU IMYIDAGADURO

Umunyarwenya Soloba bivugwa ko yafatiwe muri Uganda, amashusho yagaragaye akomeje kuzamura impaka(Amafoto)

Jul 19, 2025

Ku mugoroba wo ku wa 18 Nyakanga 2025, hakomeje gukwirakwizwa amashusho n’amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukinnyi wa filime nyarwanda Swedi Habimana, uzwi cyane ku izina rya Soloba, ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda.

Amashusho yagaragaye amwerekana yambaye amapingu, akurwamo inkweto n’umukobwa bari kumwe, mbere y’uko yinjizwa mu nyubako isa n’iy’inzego z’umutekano, nubwo hatamenyekanye aho hantu nyir’izina. Hari andi mashusho yamugaragazaga apfukamye imbere y’ameza, mu kigo gisa n’icy’igipolisi, aho ya nkumi yamuherekeje yagaragaraga nk’iri kugerageza gusobanura uko ibintu byagenze.

Nubwo ibyo bavuganaga bitumvikanaga neza, ibyo bimenyetso by’amashusho byahagije kugira ngo benshi mu bakunzi ba sinema nyarwanda batangire kwibaza impamvu y’ifatwa rye, ndetse banashakire amakuru yizewe kuri iki kibazo.

Mu kugerageza kumenya uko byifashe, bagenzi ba Soloba bakorana na we by’umwihariko Killaman, bagaragaje ko ayo makuru bayamenye nk’uko abandi bose bayabonye, babikesha imbuga nkoranyambaga.

Killaman yagize ati: “Yari yambwiye ko agiye muri Uganda gufata amashusho ya filime ye nshya, ariko ibindi turabimenya uko bikomeje kujya hanze.”

Hari amakuru y’uko Soloba yari yaherekejwe n’umufasha we mu bijyanye no gufata amashusho, ariko kugeza ubu telefone zabo ntiyigeze iboneka ku murongo ubwo hagaragazwaga ayo mashusho atavugwaho rumwe.

Killaman yongeyeho ko Soloba yari yamubwiye ko azagaruka mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga, saa tanu n’igice, ariko kugeza ubwo ayo mashusho yatangiraga gukwirakwira, ntiyari bwagaruke.