EUGENE OFFICIAL

Urukiko rwemeje icyemezo gishya ku ifungwa rya Ingabire Victoire
AMAKURU POLITIKE

Urukiko rwemeje icyemezo gishya ku ifungwa rya Ingabire Victoire

Jul 19, 2025

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni icyemezo cyasomwe ku wa Gatanu, tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma y’uko habaye urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ry’uyu munyapolitiki ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Ingabire aregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icengezamatwara rigamije kwangisha Leta amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, kwigaragambya, n’ibindi bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugore yagiye agaragara mu bikorwa binyuranye bikekwa gukangurira abaturage kwigaragambya no gushyigikira imitwe yitwaje intwaro nka P5, RNC na RUD-Urunana. Bwanavuze ko yateraga inkunga ibikorwa by’abo bayoboke barimo gutegura amahugurwa atemewe.

Mu bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha, harimo ubuhamya bwa Munyabugingo Gaston wavuze ko Ingabire yabashishikarizaga kwigaragambya, ndetse n’uruhare rwe mu gutuma hakorwa ibiganiro bya YouTube bisakaza amakuru abogamye, nk’icyakozwe na Mimi ku muyoboro wa Umubavu TV wa Nsengimana Theoneste.

Mu iburanisha ryabaye tariki 15 Nyakanga 2025, Ingabire yahakanye uruhare rwe muri ibyo bikorwa byose, avuga ko adafite aho ahuriye n’ama gahunda avugwaho, ndetse ko adashobora gutoroka ubutabera nk’uko byari byemejwe n’Ubushinjacyaha. Yagize ati: “Aho kuba hanze nahitamo kwibera muri gereza.”

Urukiko rwagaragaje ko hari ibimenyetso bihagije bishobora gukomeza gukorwaho iperereza, kandi ko kurekura uregwa byagira ingaruka ku migendekere y’uru rubanza. Ku bw’ibyo, rufashe icyemezo ko akomeza gukurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30, akazaburanira afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Ingabire Victoire yafunzwe bwa mbere mu 2010, aza gufungurwa muri Nzeri 2018 ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa 19 Kamena 2025, yongeye gutabwa muri yombi, bitangiza iperereza rishya kuri ibi byaha bishya ashinjwa.