Abarwanashyaka ba DGPR Green Party bateraniye mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, aho bitabiye Congress y’ishyaka mu ntara y’Amajyaruguru iyi Kongere y’intara ikaba yatangijwe na Perezida w’uyu mutwe wa Politike Nyakubahwa Dr.Frank Habineza ari kumwe na bamwe mubayobozi bakuru biri shyaka mu nzego zitandukanye ndetse no mu byiciro bitandukanye.
Dr.Frank Habineza mu gutangiza iyi kongere y’intara y’amajyaruguru yagarutse kubimaze kugerwaho niri shyaka n’uruhare rwa DGPR Green Party mu iterambere rw’igihugu no guteza imbere demokarasi,asaba abarwanashyaka kurushaho kugira uruhare mubibakorerwa batanga ibitekerezo byabo m’ubwubahane ndetse bubahiriza indangaciro nyarwanda.

Mubatanze ibiganiro muri iyi kongere bibanze kubyateza abanyarwanda imbere ndetse banagaruka kumavu n’amavuko yuyu mutwe wa Politike nka Komiseri Mwiseneza JMV ushinzwe imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete Sivile muri DGPR Green Party yatanze ikiganiro kigaruka ku mavu n’amavuko, amahame n’imikorere biranga ishyaka DGPR GreenParty.kandi Yanagarutse ku mahame ya demokarasi no kongera bimwe mu bikorwa byagezweho habayeho ubuvugizi bwa DGPR mu gukomeza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Komiseri Ndamukunda Peter , mu gutanga ikiganiro yibanze ku buhinzi n’ubworozi, yeretse abarwanashaka uko bazamura imibereho yabo bakoze ubuhinzi bw’umwuga kandi bifashije ifumbire y’imborera bityo bikaba byabafasha kwikura mu bukene mu buryo bwihuse.

Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga,Mukamurigo Josiane, yatanze ikiganiro kigaruka ku isura y’ishyaka no kwibutsa ko gukorera igihugu ari ingenzi,kandi ko abarwanashyaka ba DGPR Green Party bakwiye kugaragaza ibitekerezo byabo kuri Social media mu buryo bwiza bagaragaza isura nziza y’igihugu n’iyi shyaka.

Muri iyi kongere hateganyijwe ko hanatorwa abayobozi biri shyaka ku rwego rw’intara.
Perezida w’ishyaka DGPR GreenParty, Hon Dr.Frank Habineza , atangiza amatora. Mu ijambo rye yashimiye abarwanashyaka kubwo kwitabira kongere y’ishyaka , abasaba kugumya guhanira indangagaciro no kugira uruhare mu kwimakaza ihame rya demokarasi.
Ibyaranze Kongere ya DGPR Green Party ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru mu mafoto:


































