Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije gahunda nshya igamije gushishikariza abaturage gukomeza gusaba inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine). Iyi gahunda izajya inatanga ibihembo byiyongera ku 10% byari bisanzwe bihawe abayitabira.
Umuyobozi wa RRA, Ronald Niwenshuti, yatangaje ko iyi gahunda nshya igamije gushimira abaguzi bagaragaza imyitwarire myiza yo gusaba EBM buri gihe, ndetse no gukangurira abandi kuyisaba. Yagize ati: “Twashyizeho uburyo bushya bufasha abaguzi gutsindira ibihembo binyuze mu mukino w’amahirwe. Uwatse EBM inshuro nyinshi azabona amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo.”
Yavuze ko miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zashyizwe ku ruhande zizajya zikoreshwa mu bihembo by’abitabira iyi gahunda. Abagize amahirwe yo gutombora bazajya batsindira amafaranga ari hagati ya 5,000 Frw na miliyoni imwe, bitewe n’uburyo bitwaye muri ‘Tenga Promo’.
Uko bigenda mu mikorere ya Tenga Promo
Buri nshuro umukiliya asabye fagitire ya EBM, ahabwa amanota azamufasha kwemererwa gukina ‘Tenga Promo’, umukino ukinwa hifashishijwe telefoni igendanwa. Abitabira bazajya bandikisha nimero ya telefoni bakoresheje *562#, kugira ngo bashobore guhabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.
RRA ivuga ko iyi gahunda ari imwe mu zizafasha mu kurushaho gushimangira umuco wo gusaba inyemezabwishyu, mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi butagaragara no kongera umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Ibyavuye mu isuzuma ryakozwe
Kugeza ubu, RRA itangaza ko abantu bagera ku 120,000 bamaze kwiyandikisha muri sisiteme zitanga EBM, mu gihe abacuruzi batanga izo fagitire bageze kuri 147,700, bavuye ku 100,000 mu mwaka ushize wa 2023/2024.
Muri rusange, gahunda ya ‘Tengamara’ yatumye hasabwa inyemezabwishyu zigera kuri miliyoni 2.7, zifite agaciro karenga miliyari 153.6 Frw. Abaguzi bahawe amafaranga angana na miliyari 23.5 Frw binyuze muri izo nyemezabwishyu.
Patrick, Umuyobozi wa sosiyete AMBITech izakorana na RRA muri iyi gahunda, yavuze ko Leta ikwiye gushimirwa ku kuba ikomeje gushaka uburyo bwose bushoboka bwo kugaragariza abaturage akamaro ko gusora, hibandwa ku kubereka ko amafaranga yabo akora ibikorwa bifatika.
Yagize ati: “Umukino w’amahirwe uzajya ukinwa ku buntu, umukiliya akoresheje telefoni ye. Bizatuma abantu barushaho kwitabira no gusaba EBM kenshi.”
Gukemura ibibazo no kwamamaza gahunda
Niwenshuti Ronald yavuze ko nubwo hari ubwo murandasi igenda gahoro, hari amatsinda yihutira gukemura ibibazo byose byagaragaye. Yongeyeho ko mu gutangaza iyi gahunda hifashishijwe ibyamamare bizwi mu Rwanda, mu rwego rwo gukurura abafana babyo no gukangurira abaturage bose kwitabira.
Yasoje yibutsa ko kwaka inyemezabwishyu ya EBM atari inshingano z’abacuruzi cyangwa abagenzuzi bonyine, ahubwo ari uruhare rwa buri muturage wifuza kwiyubakira igihugu cyigenga n’gitera imbere.
