EUGENE OFFICIAL

Ariana Grande yageneye ubutumwa abakunzi b’umuziki we
AMAKURU IMYIDAGADURO

Ariana Grande yageneye ubutumwa abakunzi b’umuziki we

Jul 18, 2025

Umuririmbyi w’umunyamerika Ariana Grande yagaragaje ko n’ubwo ari kwinjira mu mishinga mishya yo gukina filime, atigeze atekereza kureka umuziki.

Ibi yabigarutseho nyuma yo gutangaza ko agiye kugaragara muri filime nshya yiswe The Places You’ll Go!, ishingiye ku gitabo cy’umwanditsi Dr. Seuss.

Ni nyuma kandi yo gukina muri Wicked aho yahuriyemo na Cynthia Erivo, bombi bakaba barabaye abakinnyi b’imena. Ariana yavuze ko gukina filime ari indi nzira yo kugaragaza impano ye, ariko anemeza ko umuziki ugifite umwanya wihariye mu buzima bwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Ariana Grande yagize ati: “Kuririmba ni cyo kintu cy’ingenzi kimpesha ubuzima. Nzaharanira guha umwanya impano zanjye zombi.”

Ariana aheruka gusohora alubumu yise Eternal Sunshine mu 2024, ariko kugeza ubu nta gitaramo arayikorera. Byongeye, kuva mu 2019 ubwo yakoraga Sweetener World Tour, nta yindi myidagaduro yo ku rubyiniro yongeye kugaragaramo.

Yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko ashobora kongera kwigaragaza imbere y’abafana be mu mwaka utaha, n’iyo byaba mu gihe gito.

Uretse umuziki, Ariana afite n’isosiyete itunganya ibikoresho byo kwisiga. Avuga ko nubwo afite imishinga myinshi, akomeza gukora umuziki mu buryo bumuhuza n’umutima kandi bumutera ibyishimo, nubwo bidatuma agaragara kenshi nk’uko byari bisanzwe.