Imico ya buri bwoko bw’amaraso uko itandukana ku bantu.
Imico ya buri bwoko bw’amaraso uko itandukana ku bantu.
Mu muco wa benshi, amaraso ni isoko y’ubuzima. Iyo umuntu atakaje amaraso menshi, ubuzima bwe bushobora kuzimira. Ariko se, amaraso ashobora no kugira uruhare mu mico ye? Iki ni ikibazo abantu bamaze imyaka n’imyaka bibaza, cyane cyane mu bihugu nk’Ubuyapani, aho abantu bagerageje guhuza ubwoko bw’amaraso n’imyitwarire y’umuntu.
Mu by’ukuri, ubuvuzi buvuga ko hari amoko ane y’amaraso: A, B, AB na O.
Buri bwoko bufite uko burwanya indwara, ndetse bushingirwaho nko mu gutanga amaraso hagati y’abantu. Ariko hari aho ibintu bisohoka mu rwego rw’ubuvuzi bikajya mu rwego rw’imyemerere: aho bamwe batangiye kuvuga ko amaraso ashobora gutanga ishusho y’uko umuntu yitwara mu buzima busanzwe.
A: Abatekereza cyane, batuje
Bavuga ko abantu bafite amaraso yo mu bwoko A baba ari abatuje, batekereza mbere yo kuvuga cyangwa gukora. Ntibakunda guterana amagambo cyangwa kwerekana amarangamutima yabo. Bagira isuku, baritonda, kandi bagira indangagaciro zikomeye. N’ubwo ariko hari ababafata nk’abikunda cyangwa abatinya impinduka.
Mu muryango, umuntu ufite amaraso A ashobora kuba ari wa muntu uba “umutuzo w’urugo” ariko kandi ushobora gufunga umutima iyo ibintu bimubabaje.
B: Abigenga kandi bashaka udushya
Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B barangwa n’ubwigenge.
Ntibakunda gushyirwa mu muryango umwe w’abandi, bashaka gukora ibintu byabo ku giti cyabo. Bavuga ibyo batekereza uko biri, rimwe na rimwe ugasanga hari ababafata nk’abadasanzwe cyangwa abakunda kwishyira hejuru. Ariko ni abantu bafite ibitekerezo bishya, bafite udushya, kandi bashimisha cyane mu biganiro.
Ni wa muntu uba uca bugufi ariko utazi kubeshya, ntajya ashyiraho kujijisha.
AB: Abatamenyekana byoroshye
Uyu ni wo mwihariko ku bafite amaraso yo mu bwoko bwa AB. Ni ubwoko bw’amaraso budakunze kuboneka ku bantu benshi. Bivugwa ko aba bantu bagira ibintu bibiri bikomeye: bashobora kuba batuje nk’abafite A, ariko na none bagatunga udushya nka B. Bitwara mu buryo budasanzwe, rimwe na rimwe ugasanga baragoye kumenya icyo batekereza cyangwa aho bahagaze.
Uba utekereza ko umumenye, ejo ukabona yihinduye. Ni nk’ikirere cyo ku musozi.
O: Abayobozi bavukanye icyizere
Abantu bafite amaraso yo mu bwoko O bavugwaho kuba bafite icyizere, imbaraga zo kuyobora abandi, no guhangana n’ibibazo nta bwoba. Bazi kwitwara mu ruhame, bakunda kuba ku isonga. Bafite amarangamutima akomeye kandi bagira umutima ubohora, bakunda gufasha. Ariko rimwe na rimwe bashobora kuba abiyemera cyangwa bakigira hejuru.
Mu buzima busanzwe, ashobora kuba wa muntu buri gihe uvuga ati “twabigerageza”, akanajya imbere atitaye ku bikomeye cyangwa ku bigoye.
Umwanzuro: ubu bushakashatsi bushingiye ku myemerere, si ubumenyi bwemewe.
N’ubwo ibi bivugwa byinshi bishingiye ku myemerere ya bamwe, nta bushakashatsi bwa siyansi bwemeza ko ubwoko bw’amaraso bufite aho buhuriye n’imico y’umuntu. Nta kigo cy’ubuzima gishyigikiye iyo ntekerezo nk’ukuri. Ariko na none, iyi myemerere yagiye igira uruhare runini mu buhanzi, mu rukundo, no mu buzima bw’imiryango mu bihugu bimwe.
Tunibukiranya ko umuntu ashobora kugira imico yihariye bitewe n’ubuzima yabayeho n’uburere yahawe ndetse n’abo yabanye nabo.