Gen.Muhoozi yagaragaje ko UPDF ishobora kwinjira mu ntamabara ya Uvira
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen.Muhoozi Kainerugaba yaciye amarenga ko ingabo za UPDF zishobora kujya mu ntambara ya Uvira igihe yaba igabweho n’ibitero.
Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ,tariki ya 16Nyakanga 2025 uyu mujenerari yanditseko ”imirwano niramuka yadutse mu bice bikikije Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ,ko batazahwema kongera igice bakoreramo ibikorwa,yakomeje avuga ko Ingabo zabo zihagije kandi ko zifite imbaraga zo kubikora.
Gen Muhoozi ntiyigeze avuga niba kwagura igice UPDF ikoreramo ibikorwa byayo bya gisirikare bivuze ko izaba igiye kurwana,ndetse ntiyavuze uruhande izaba ishyigikiye.
Icyakora hari ubundi butumwa yagize ati:”Nahoze mfite inshuti yitwa Sultani{Makenga}
Yavuze kandi ko mu bitazongera kubaho na rimwe ari uko Abachwezi barasana n’inkotanyi,ati:”ibyo ni ubucucu bukomeye tutazongera kugira,rero Mana ishobora byose uzadufashe.”
Gen.Muhoozi yatangaje aya magambo mu gihe hari ubwoba bw’uko umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ushobora kuberamo imirwano mu gihe cya vuba ariko hari n’abandi bavuga ko intambara yo muri uyu mujyi ishobora kubyara ingaruka zikomeye ku karere kose cyangwa ikaba yabyara intambara y’akarere kose.
Muhoozi yigeze gutangaza ko ahaye abacancuro iminsi yo kuba bavuye mu mujyi wa GomA batavamo akabifatira kandi icyo gihe naho mu mwaka wa 2024 mu mpera yari yatangaje ko agiye gufata umujyi wa Goma,nyuma y’ukwezi umutwe wa m23 wahise uwufata uwambuye abacancuro n’ingabo za FARDC n’iza Barundi.