EUGENE OFFICIAL

Burundi:Hakozwe amavugurura mu bayobozi b’igihugu
AMAKURU POLITIKE

Burundi:Hakozwe amavugurura mu bayobozi b’igihugu

Jul 15, 2025

Sena y’u Burundi yemeje abayobozi bashya bagiye kuyobora intara eshanu zashinzwe nyuma y’ihuzwa ry’iyari isanzwe ari 18.

Iri vugururwa ryemejwe ku itariki ya 3 Nyakanga 2025 binyuze mu iteka rya Perezida wa Repubulika, rikurikirwa no gutangazwa kwa ba Guverineri bashya ku wa 4 Nyakanga.

Mu bashyizweho, harimo bamwe bafite amapeti akomeye mu nzego z’umutekano ndetse n’abandi bakomeye mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Abatavuga rumwe na Leta ntibahishe impungenge zabo, bavuga ko iyo gahunda yo gushyiraho abayobozi bashya itagize uruhare rwa bose, by’umwihariko amashyaka atavuga rumwe na Leta, bityo bikabangamira ihame rya demokarasi.

Muri aba bagize Guverinoma nshya y’intara, Denise Ndaruhekeye yayobowe Intara ya Buhumuza; Général Major Aloys Ndayikengurukiye ayobora Bujumbura; Parfait Mboninyibuka ayobora Burunga; Victor Segasago ayobora Butanyerera, naho Liboire Bigirimana agirwa Guverineri wa Gitega.

Amakuru aturuka mu binyamakuru by’i Burundi yerekana ko muri aba bayobozi bashya harimo umugore umwe gusa n’umuntu umwe w’Umututsi, hakabamo kandi abasirikare bafite amapeti ya Jenerali mu ngabo na Polisi.

Izi ntara eshanu zishya zaturutse ku ihuzwa ry’intara zari zisanzwe ziriho, aho nk’Intara ya Bujumbura ihuriza hamwe Bujumbura y’Umujyi, Bujumbura Rural, Bubanza na Cibitoke. Burunga yahujwe na Bururi, Rumonge, Makamba na Rutana. Buhumuza yaturutse ku ihuzwa rya Ruyigi, Muyinga na Cankuzo. Butanyerera ni iyari Ngozi, Kayanza na Kirundo, naho Gitega yo yasigaye uko yari iri.

Aba bayobozi batangaje ko bagiye gufatanya n’abaturage mu guteza imbere imibereho myiza, ubukungu n’umutekano.

Abaturage bo bagaragaje icyizere ko aba bayobozi bashya bazabafasha kubona ibisubizo ku bibazo bibugarije birimo kubura amazi meza, ibikorwaremezo, imirimo ku rubyiruko no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Ishyaka CNDD–FDD, ryatangiye kuyobora u Burundi kuva mu 2005 nyuma yo gusimbura UPRONA, rikomeje kwigarurira inzego zitandukanye, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora ya Komini no mu Nteko Ishinga Amategeko.