Ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru byiriwemo imirwano hagati ya Wazalendo na m23
Ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Majyaruguru byiriwemo imirwano hagati ya Wazalendo na m23,muri teritwari ya Walikare na teritwari ya Masisi imirwano yiriwe ishyamiranyije abarwanyi biyi mitwe yombi.
Muri teritwari ya Walikare mu bice bya Rusamambo na Bukumbirwa abarwanyi ba Wazalendo yo muri gurupe ya CMC bateye ibirindiro by’umutwe wa m23 abo bawazalendo bakaba bari bayobowe n’uwitwa Bigabo,bivugwa ko iyi Wazalendo iyobowe na Bigabo yaturutse muri localite ya Banamulema ,gurupoma ya Kisimba maze itera ibirindiro bya m23 biri mwa kano gace.
Amakuru ava muri bino bice yemeza ko umutwe wa m23 wabashije gusubizayo aba barwanyi ba Wazalendo birangira basubiye mu mashyamba ya Walikare n’inyengero zayo ,gusa abaturage bavuga ko impande zombi zapfushije abantu abandi bagakomereka nubwo batabashije kumenya umubare wabakomeretse kuri buri ruhande.
Muri teritwari Msasisi amakuru ahava avuga ko iyi teritwari muri gurupoma ya Buabo hiriwe imirwano yashyamiranyije abarwanyi ba Wazalendo yo muri gurupe ya APCLS n’abarwanyi bo mu mutwe wa m23.
Biravugwa ko imirwano yakaze cyane guhera mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere,ubwo abarwanyi bo mu mutwe wa m23 bateraga ibirindiro by’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo ACPLS bafite ibirindiro mu gace ka Shoa .
Amakuru dukesha imboni zacu ziri muri bino bice yemeza ko imirwano yageze mu masaha ya saa sita z’amanywa kuri uyu wa mbere tariki ya 14Nyakanga 2025,kandi ko iyi mirwano yumvikanagamo intwaro ziremereye ku mpande zombi.
Imirwano imaze iminsi muri izi teritwari zombi ndetse no muri izi ntara zombi nta munsi w’ubusa hatavugwa imirwano guhera mu mwaka wa 2021 ,igihe umutwe wa m23 wuburaga intwaro ngo uhangane na guverinoma ya Kinshasa.
Mu gihe iyi mirwano ikaze sosiyete sivile zo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zegamiye kuri guverinoma ya kinshasa zatangaje ko ,umutwe wa m23 wishe abasivile batanu(5)muri teritwari ya Kabare mu gace ka Karambi aho zivuga ko bawowe ko bakorana na Wazalendo,abishwe bavugwa ni Balume Mulingwa bivugwa ko yishwe kuwa 12Nyakanga 2025 ahowe ko akorana na Wazalendo,Mibambwe Mukenje,Petro Bashwira, Bunani Rukozo Na Jean Claude Cinamula bivugwa ko nabo bishwe bakekwaho no gukorana nabo mu mutwe wa Wazalendo,ibi umutwe wa m23 ushinjwa ntacyo urabivugaho.
Imirwano iravugwa mu bice bitandukanye bya Kivu zombi mu gihe mu mujyi wa Bukavu naho havuzwe umutingito.