EUGENE OFFICIAL

AS Kigali na Kigali bagiranye ibiganiro bigamije gutuma ikipe yitabira Shampiyona
AMAKURU IMIKINO

AS Kigali na Kigali bagiranye ibiganiro bigamije gutuma ikipe yitabira Shampiyona

Jul 14, 2025

Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Nyakanga 2025, ikipe ya AS Kigali yakoranye inama n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hagamijwe gushaka ibisubizo byafasha iyi kipe kwitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umwaka utaha w’imikino.

Ibi biganiro bije nyuma y’uko AS Kigali iherutse koherereza Umujyi wa Kigali ibaruwa isaba inama yihutirwa izahuza impande zombi mbere ya tariki ya 10 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kuganira ku bibazo bikomeye iyi kipe yugarijwe na byo bijyanye n’ubushobozi buke.

Inama yabayeho yibanze ku isuzuma ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi, hanagarukwa ku ngamba nshya zigamije gufasha AS Kigali kuzitabira amarushanwa mu mwaka utaha. Hanarebwe uburyo bwo gucunga neza umutungo buhari kugira ngo ikipe ibashe kwitwara neza mu marushanwa, n’uburyo Umujyi wa Kigali wakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ryayo.

Mu butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Umujyi wa Kigali, bwagaragajwe ko hari gahunda yo gukomeza gushyigikira amakipe atandukanye binyuze mu nkunga zitangwa buri mwaka. Muri yo harimo AS Kigali y’abagabo n’abagore, Kiyovu Sport, Gasogi United, Espoir Basketball, na Kigali Volleyball Club.

Bivugwa ko kuva mu 2020, Umujyi wa Kigali wamaze gutanga inkunga irenze miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 1,000,000,000) ku ikipe ya AS Kigali gusa.

Hari kandi gahunda nshya Umujyi wa Kigali watangiye yo guteza imbere impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye, cyane cyane abaturuka mu mirenge igize umujyi, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu mu ruhando rwa siporo.

AS Kigali yarangije umwaka w’imikino ushize ifite ibibazo by’imishahara yatinze kwishyurwa, aho abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe bamaze amezi atandatu badahembwa. Biteganyijwe ko iyi kipe izasubukura imyitozo ku wa Kabiri utaha, mu gihe hakomeje gushakwa uburyo bwo gukemura ibibazo byayo by’ubukungu.