EUGENE OFFICIAL

Rubavu:Umugore yicishije umugabo we ishoka kubera urukundo
AMAKURU POLITIKE

Rubavu:Umugore yicishije umugabo we ishoka kubera urukundo

Jul 14, 2025

Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu dosiye y’umugore ukekwaho kwica umugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, nyuma y’uko amubonanye n’undi mugore mu Karere ka Burera.

Iki gikorwa gishinjwa uwo mugore cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Yungwe, Akagari ka Yungwe, mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nk’uko byemezwa n’Ubushinjacyaha, uwo mugore yemeye ko ari we wahitanye umugabo we, amukubise ishoka mu mutwe. Yavuze ko byaturutse ku burakari bukomeye nyuma yo kumenya ko umugabo yari amaze igihe abana n’undi mugore aho yari akorera mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu buhamya bwe, yavuze ko ubwo umugabo yageraga mu rugo, yamubajije niba afite undi mugore, akabimwemerera. Icyakurikiyeho ngo ni uko yafashe ishoka amukubita inshuro imwe mu mutwe, maze ahita apfa.

Amakuru yizewe avuga ko uwo mugore n’umugabo we bari bafitanye abana babiri, kandi bari bamaze imyaka irindwi babana nta masezerano yemewe n’amategeko.

Uwo mugore akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bushyizweho umutwe, kandi mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko, ashobora guhabwa igihano cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.