RDC:Teritwari ya Kabare yongeye kuba isibaniro ry’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo nabo mu mutwe wa M23
Byakugora ko wabona umunsi ushize utumvise ko muri Teritwari ya Kabare hongeye kuba isibaniro ry’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo nabo mu mutwe wa M23,ni nako byagenze ku munsi wo ku Cyumweru aho umutwe wa m23 wongeye gusakirana n’umutwe wa Wazalendo mu mirwano ikaze yabahuje umunsi wose.
Ni imirwano yabaye mu bice nka Kahungu gurupoma ya Irhambi,mu gace ka Katana ,teritwari ya Kabare aho abrwanyi bo mu mutwe wa m23 bashyamiranye bikomeye n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo .
iyi mirwano bivugwa ko yatangiye ku masaha ya mu gitondo ku munsi wo ku Cyumweru abaturage bavuga ko bazindutse bumva urufaya rw’amasasu n’amabombe mu gace ka Kabushwa bituma bahungira muri santere ya Katana,bemeje ko kandi umudugudu wa Cirehe wambaye ubusa kubera abaturage bawushizemo kubera gutinya intambara ishyamiranyije izi mpande zombi.
Twabibutsa ko umudugudu wa Kahungu ari umudugudu uherereye hafi na santere ya CRNS Lwiro kandi uturanye n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Cibati agace kazwiho kuba akubukerarugendo ,aha kandi hahoze hari inyubako yo guturamo ya Perezida Mubutu.