RDC:Urugamba rwongeye gukara hagati y’abarwanyi ba m23 na Wazalendo muri teritwari ya Walungu
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ,imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi bo mu mutwe wa m23 n’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo iyi mirwano ikaba yazindukiye muri teritwari ya Walungu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,tariki ya 14Nyakanga 2025,imirwano ikomeye yazindukiye mu gace ka Muzinzi aho abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo bateye ibirindiro by’abarwanyi bo mu mutwe wa m23,aho ibyo bitero bya Wazalendo byaturutse mu bice bya Mubangu,Muheshe na Ngandu aho Wazalendo yarifte intwaro za gakondo ndetse n’izindi za kizungu kandi zigezweho kandi nabo ku ruhande rwa m23 nabo bakaba bari bakoze ku ntwaro zabo bamaze iminsi barunda mu bice bya Kivu y’Amajyepfo nkuko abaturage babibonye babidutangarije.
Amakuru twahawe n’abaturage avuga ko impande zombi zapfushije abarwanyi,aho abaturage bavuga ko umutwe wa Wazalendo wapfushije abarwanyi bagera ku icumi (10) ugakomerekesha abagera kuri barindwi (7) hagafatwa mpiri abagera kuri batatu(3),naho umutwe wa m23 wapfushije abarwanyi babiri(2) abakomeretse bakaba bataramenyekana.
Biranavugwa ko abarwanyi ba Wazalendo bataye ibikoresho byabo by’itumanaho aho bataye ibyombo 3,terefone zigendanwa enye ndetse n’imbunda ntoya za K47 umunani.
Imirwano yongeye kubura muri teritwari ya Walungu mu gihe ubutegetsi bwa RDC bukomeje kuvuga ko umutwe wa m23 uri kongera ingabo hafi n’ibirindiro bya FARDC bigamije gufata ibice barimo kandi ko bafite n’ibimenyetso bigaragaza ko bashaka gufata umujyi wa Uvira.