EUGENE OFFICIAL

Canada:Menya uko byifashe mu rubanza rw’umunyarwanda ushinjwa kwica umugore we amuteye icyuma
AMAKURU POLITIKE

Canada:Menya uko byifashe mu rubanza rw’umunyarwanda ushinjwa kwica umugore we amuteye icyuma

Jul 12, 2025

Urukiko rwo muri Canada ruzasoma urubanza rwa Ramadhan Nizigiyimana ku wa 18 Nzeri 2025, aho ashinjwa kwica umugore we amuteye icyuma inshuro nyinshi, mu gikorwa cyabaye ku wa 3 Ukwakira 2021.

Uyu mugabo yageze muri Canada mu 2020 avuye mu Rwanda, ari kumwe n’umugore we, umwana wabo w’umukobwa ndetse n’undi mwana w’umugore we, bakaba baratuye mu mujyi wa Windsor, mu Ntara ya Ontario.

Mbere y’uko ayo mahano aba, Nizigiyimana yari yarigeze gufungirwa ibyaha byo gukorera umugore we ihohoterwa, bikamuviramo no guhabwa amabwiriza yo kutongera kwegera umugore we cyangwa kumuvugisha. Icyakora, yarenze kuri ayo mabwiriza, yinjira ku ngufu mu rugo umugore we yari arimo maze aramutera icyuma inshuro nyinshi, bikamuviramo urupfu.

Ushinjwa yemeye ko ari we wishe umugore we, ndetse nyuma y’icyo gikorwa yahise yishyikiriza polisi. Mu gihe cy’iyo nkiko, hari undi muntu wagerageje gutabara ariko na we akomeretse, nubwo bidakabije.

Ubushinjacyaha bwasabye ko ahabwa igihano gikomeye kubera uburemere bw’ibyaha yakoze. Umushinjacyaha Jayme Lesperance yagaragaje ko icyaha Nizigiyimana yakoze ari isura y’ihohoterwa rikorerwa abagore rifite imizi mu mugambi muremure wo kubibasira nk’igitsina – ibyo yise “femicide”.

Lesperance yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’ubugambanyi, ni ugusenyuka k’icyizere cyo mu rushako, ni urugomo rwinshi.” Yongeyeho ko Nizigiyimana yari yaragize umugore we insina ngufi, amuhoza ku nkeke no kumutera ubwoba.

Ku ruhande rw’ubwunganizi, Patricia Brown yavuze ko umukiliya we arwaye indwara yo mu mutwe izwi nka Schizophrenia, ishobora gutuma uyirwaye ahinduka mu mitekerereze no mu mibanire ye n’abandi. Yavuze ko Nizigiyimana yamaze igihe mu kigo cyita ku barwayi bo mu mutwe cya Waypoint, aho yahawe ubuvuzi inshuro zirenze 11.

Nubwo bimeze bityo, Brown yemeye ko zimwe mu raporo z’ubuvuzi zerekana ko ashobora kuba ashaka kwifashisha uburwayi bwe nk’uburyo bwo gusaba imbabazi, ariko ko bigaragaza ko atari mu bihe bibi byatuma adashobora kuburana.

Mu rukiko, Nizigiyimana ntiyigeze avuga ijambo na rimwe. Yagaragaye yitwara mu buryo budasanzwe, agenda ahaguruka yishimagura mu mutwe, akicara, ubundi akabisubiramo kenshi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko urupfu rw’uwo mugore rwateje ihungabana rikomeye mu muryango n’abaturanyi, ndetse ko bikomeye cyane kubyakira.

Kugeza igihe urubanza ruzasomerwa, Nizigiyimana azaguma afungiwe mu bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe bya Waypoint, aho yari asanzwe afungiwe.