EUGENE OFFICIAL

RDC:Byinshi mutamenye ku ngabo za FARDC,FDLR,FNDB na Wazalendo zoherejwe gutera Twirwaneho
AMAKURU POLITIKE UMUTEKANO

RDC:Byinshi mutamenye ku ngabo za FARDC,FDLR,FNDB na Wazalendo zoherejwe gutera Twirwaneho

Jul 12, 2025

Grupoma ebyirii zo muri teritwari ya Uvira arizo  iya Runingu n’iya Kigoma mu ntara ya Kivu y’Epfo, n’izo zoherejwemo abasirikare benshi ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo barimo abasirikare ba FARDC, n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo bafashijwe n’ingabo z’Ububurundi nibo boherejwe gutera ibirindiro bya Twirwaneho.

Uduce aba basirikare ba FARDC bagezemo nitwo bakirimo mbere y’uko bakora ibitero ku banyamulenge, nk’uko amakuru twayahawe n’imboni zacu ziri muri santere ya Uvira , bamwe muri bo bari ku dusozi tubiri two muri Localite ya Ruvumera, mu gihe abandi na bo bari ku tundi dusozi duherereye muri Localite ya Gitabo muri gurupoma ya Runingu.

Naho Wazalendo na FDLR bakaba bari ahitwa mu Ndegu  muri grupema ya Kigoma muri teritware ya Uvira.

Iyi Ndegu iri hafi n’agace ka Kageregere gatuwe cyane n’Abanyamulenge kanakunze kugabwamo ibitero by’iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Mu gihe ziriya Localite zombi zibarizwa muri grupoma ya Runingu niho abasirikare ba FARDC bari izi localite nazo zitegeye cyane Localite ya Kahororo ituwe n’Abanyamulenge batari bake.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo amakuru y’aba basirikare ba Leta yamenyekanye, hari nyuma y’uko bivuzwe ko bazamutse kugaba ibitero mu  duce  twa Rurambo, aho bayigiyemo baturutse muri santere ya  Uvira nyuma y’uko na yo bayigezemo bavanywe mu bice byinshi binyuranye, harimo abavuye i Kisangani, Kinshasa n’i Lubumbashi.

Andi makuru avuga ko bazanye ibikoresho bikomeye birimo n’imbunda nini n’izirasa kure kandi hariomo na drone za HC4.

Muri aba bazamutse ntabasirikare b’u Burundi bavuzwemo usibye abari basanzwe mu bice byaho hafi nk’abari za Kagogo n’imbere yaho za Rubarati na Bijombo. Ariko kandi bivugwa ko hari abategerejwe kuzamuka mbere y’uko aba bazamutse batangiza ibitero.

Isoko yacu y’amakuru ivuga ko  aba basirikare bahawe ibwiriza ribabuza gutangiza ibitero, ahubwo ko bagomba gucokoza Abanyamulenge mu kubica no kubanyaga ibyabo, mu rwego rwo kugira ngo bibabaze Twirwaneho maze ihere aho ari yo itangiza ibitero.

Usibye mu Rurambo ahandi havugwa abasirikare benshi bo ku ruhande rwa Leta kandi bo bazamutsemo n’ingabo z’u Burundi ni mu nkengero za santere ya Minembwe,bivugwa ko bari kwa Mulima, Point Zero, i Kirembwe n’ahandi.

Ibi bitero biri gutegurwa mu gihe intumwa za AFC/M23 niza guverinoma ya Kinshasa  bari  mu biganiro by’i Doha na byo bikomeje kuvugwamo amananiza menshi, hakaba haranatumiwemo aba minisitiri bashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda nurwa RDC .