Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cy’u Bubiligi bwashyikirijwe ikirego gishingiye ku byaha bikomeye byo kwiba amabuye y’agaciro, bivugwa ko byakozwe n’abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
Félix Tshisekedi. Abo bantu bashinjwa kugira uruhare mu busahuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Haut-Katanga na Lualaba.
Iki kirego cyashyikirijwe Umushinjacyaha Ann Fransen ku wa 8 Nyakanga 2025 n’abanyamategeko babiri b’Ababiligi, Bernard Maingain na Brieuc Maingain, ku busabe bw’imiryango yigenga ikorera muri izo ntara ndetse n’abahoze ari abayobozi mu kigo cya Gécamines gifite inshingano zo gucunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Congo.
Abo banyamategeko bavuga ko bakeka ko abo bashinjwa bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bikaba biri mu byatumye dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bw’icyo gihugu.
Amakuru batangaje avuga ko ibikorwa byo kwambura abaturage ibirombe by’amabuye y’agaciro byatangiye mu 2015, ariko bigafata intera ikomeye cyane guhera mu 2019 ubwo Félix Tshisekedi yari amaze kugera ku butegetsi.
Umwe mu bayobora ihuriro ry’abacukuzi mu ntara ya Lualaba yagize ati: “Guhera mu 2019, ibibazo byarushijeho gukomera. Umuryango wa Perezida wakoresheje izi ntara nk’isoko y’ubukire, udashyiramo ishoramari rifatika.”
Muri aba bashinjwa harimo umuvandimwe wa Perezida, Christian Tshisekedi, bivugwa ko yigaruriye ibirombe byinshi ndetse agashyiraho abasirikare babimucungira, bituma abaturage bahatakariza uburenganzira bwabo.
Abo biregwaho kandi barimo umugore wa Perezida, Denise Nyakeru, umuhungu wabo Anthony Tshisekedi, bamwe mu bo bafitanye amasano ya hafi n’umugore we, barimo muramukazi we.
Abatanze ikirego bemeza ko umutungo wakoreweho uburiganya ubarirwa mu mamiliyoni y’Amadolari ya Amerika, kandi ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu ndetse n’imibereho y’abaturage bo muri izo ntara.
