Rubavu:Muze muhahe mwidagadure umutekano urarinzwe/Mayor Mulindwa
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper afatanyinye n’umuyobozi wa Company YirungaLtd yateguye iserukiramucogurisha ryiswe Kivu Beach Expo & Festival bafunguye ku mugaragaro iri serukiramucogurisha,bizeza abarigana umutekano ndetse n’ibyiza byinshi babafitiye.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ku cyerekeranye n’umutekano yahamagariye abatuye mu Rwanda no hanze yarwo kwitabira iri serukiramuco,gurisha ababwira ko barindiwe umutekano.

Yagize ati:”Nta kibazo cy’umutekano dufite n’abagerageje kuwutubuza ndetse nababateraga inkunga bakoze ubusa,ubu baratashye n’ibikoresho byabo,turizeza uwari we wese wifuza kuza guhaha no kwishimisha, ko aza ntacyo yikanga kuko umutekano urarinzwe kandi hari byinshi bizabanezeza.” yanashimiye Kandi Company Yirunga Ltd yateguye iri serukiramucogurisha.
Yagize ati:” mbashimira ko muri iyi minsi muri gutanga umusanzu wanyu ku bukerarugendo bwa Rubavu kandi mukaba mwagaragaje n’ibindi byiciro by’ubukerarugendo bidakunzwe kwitabwaho mu Karere ka Rubavu, biza byiyongera ku byo dusanganywe harimo ubukerarugendo bukorerwa ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu,imikino gakondo ndetse n’ibyarangaga ubukwe bwa kera bamwe mubitabira ibi birori batari bazi.”

Umuyobozi wa Company Yirungaltd Iyaremye Yves afatanya na Mayor wa Rubavu gutangiza ibikorwa bya KivuBeachExpo&Festival
Naho umuyobozi wa Company YirungaLtd yateguye iri serukiramucogurisha Iyaremye Yves yavuze ko bafite byinshi bateguriye abagana iri serukiramucogurisha ku byiciro byose kuko harimo imikino,imyidagaduro mu ndirimbo ndetse no mu mikino gakondo.
Yagize ati:”Twateguye ibintu byinshi byiza ,kugira ngo uwitabira wese agire aho yibona hamunezeza .”
Yakomeje ashimira inzego z’umutekano n’inzego zibanze n’abafatanyabikorwa bakomeza kuba hafi abitabiriye ibi bikorwa guhera mu gitondo kugera ku mugoroba , yanagaragaje ko guhera kuwa gatanu ibi bikorwa bitangiye ntawigeze yibwa nk’uko mu bindi bitaramo byagaragajwe na Polisi y’igihugu ko habayemo ubujura.

Company Yirunga Ltd ni ubwa kabiri iteguye Igikorwa nkiki cya Kivu Beach Expo & Festival kuko mu mpeshyi z’umwaka washize wa 2024, bari bayiteguye ariko ibera mu karere kamwe ka Rubavu ariko uyu mwaka wa 2025 izabera mu turere dutanu mu ntara y’iburengerazuba dukora ku kiyaga cya Kivu.



