EUGENE OFFICIAL

Uwari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yapfuye nyuma yo gukurwa ku mirimo
AMAKURU POLITIKE

Uwari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yapfuye nyuma yo gukurwa ku mirimo

Jul 7, 2025

Roman Starovoit, wahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya, yapfuye ku wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, nyuma y’amasaha make akuwe kuri izi nshingano na Perezida Vladimir Putin. Umurambo we wasanzwe muri kimwe mu bice byo mu Murwa Mukuru wa Moscow, aho bawusanze mu modoka irimo imbunda ndetse n’igikomere gikomoka ku isasu.

Mbere yo kugirwa Minisitiri, Starovoit yari Guverineri w’intara ya Kursk, imwe mu zigabanya imbibi na Ukraine. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru birimo RT, avuga ko hari impamvu zishobora kuba zafashe uruhare mu iyirukanwa rye, zirimo n’amakuru ajyanye n’imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta.

Biravugwa ko kuva intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya yatangira muri Gashyantare 2022, habayeho ibibazo mu micungire y’imari yagombaga gukoreshwa mu bikorwa by’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo by’umutekano. Ibi byatumye abantu barenga 20 batawe muri yombi, barimo na Aleksey Dedov, wari umwungirije.

Nubwo inzego zibishinzwe zitaremeza ku mugaragaro icyateye urupfu rwa Starovoit, amakuru y’ibanze yemeza ko bishobora kuba bifitanye isano no guhitamo kwiyambura ubuzima nyuma yo gukurwa ku mirimo no gushyirwa mu majwi muri dosiye y’amakosa ya ruswa.