EUGENE OFFICIAL

RDC:Walikale FARDC na Wazalendo byongeye kurasana na m23
AMAKURU MU MAHANGA

RDC:Walikale FARDC na Wazalendo byongeye kurasana na m23

Jul 7, 2025

Ihuriro ry’ingabo za FARDC na Wazalendo ku munsi wo ku Cyumweru bongeye kurwana na m23 mu bice bya Fungura muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano yabereye ku musozi wa Fungura ,Katobi na Mera muri gurupoma ya Kisimba ,amakuru dukesha abayobozi ba gakondo bavuga ko izi mpande zombi zakoreshaga intwaro zikomeye ku buryo byateye abaturage kuva mu byabo.

Imirwano ishyamiranya FARDC na Wazalendo ikomeje kugaragara mu bice bya Walikale na Rutshuru ndetse no mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kugera mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa mbere  umutuzo wari wongeye kugaruka mu bice bya Walikale n’inkengero zayo.