EUGENE OFFICIAL

RDC:FARDC na UPDF ntiturwanya Wazalendo turwanya abatwigometseho/Gen Somo Kakule
AMAKURU MU MAHANGA UMUTEKANO

RDC:FARDC na UPDF ntiturwanya Wazalendo turwanya abatwigometseho/Gen Somo Kakule

Jul 7, 2025

Guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru igihe yari mu mujyi wa Butembo kuwa 5 Nyakanga 2025 yatangaje ko ingabo zabo zifatanyije niza Uganda batarwanya umutwe wa Wazalendo ahubwo barwanya imitwe yitwaje intwaro yigometse ku gisirikare cya FARDC ikabangamira ibikorwa byacyo byo kurwanya umwanzi.

Guverineri Gen Somo Kakule Evariste ari kumwe na komiseri  mukuru wa Polisi,Roger Mowa hamwe n’umuyobozi w’ingabo muri Lubero,coloneri Alain Kiwewa Mitela bagejeje kubanyamakuru amakuru ajyanye n’imirwano iherutse kuba hagati y’ihuriro ry’ingabo za FARDC na UPDF ,barwana n’umutwe wa Mai Mai uvuga ko ari Wazalendo,ufite ikicaro gikuru i Buswagha  ku musozi wa Muhola.

Guverineri Maj Gen Somo Kakule Evariste yasobanuye uko ibintu bimeze nk’uko abanyamakuru bo muri RDC babitangaje.

Kakule yagize ati:”ku muhanda wa Musienene-Buyinga,ntabwo ari ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya VDP wazalendo ahubwo habayeho kurasana n’abantu bitwaje intwaro zitemewe n’amategeko bashaka kubangamira ibikorwa bya gisirikare.”

Ibisobanuro bya guverineri bije nyuma yuko abaturage batuye Lubero bagaragaje ko igisirikare cya Uganda n’icya Fardc bari kurwanya Wazalendo yanze gushyigikira FARDC kurwanya umutwe wa m23.