EUGENE OFFICIAL

Perezida Kagame yavuze ku bafasha interahamwe n’abibasira u Rwanda
AMAKURU POLITIKE

Perezida Kagame yavuze ku bafasha interahamwe n’abibasira u Rwanda

Jul 6, 2025

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazatezuka ku rugendo rwo kwirinda no gusigasira umutekano warwo, nubwo amahanga akomeje kurushinja impamvu zidafite ishingiro, zirimo gushaka amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi yabitangarije mu birori byo kwizihiza imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, byabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 4 Nyakanga 2025, byitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta, abikorera n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko urugendo rwo kwibohora ari urwo buri Munyarwanda agomba gukomerezaho, avuga ko igihugu kitagira iherezo nk’abantu, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kugiteza imbere no kucyubaka.

Yavuze ko imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye, rwasanze rwasizwe mu busa, ariko rwarubatse rushya, rushyiraho inzego zishingiye ku bumwe, kubahana no kwigira.

Yagarutse ku bibazo bikomoka ku mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera muri RDC, avuga ko igihugu kimaze imyaka kigaragaza impungenge zayo, ariko aho kugira ngo amahanga agire icyo akora, ahitamo gushinja u Rwanda ko rushaka amabuye y’agaciro.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ntacyo rwigeze rukora kitari ukwishakira umutekano warwo, no guharanira uburenganzira bwo kubaho.

Yibajije impamvu amahanga ateranira ku Rwanda nk’aho ari cyo kibazo, nyamara ibibazo byo mu Karere bifite imizi ku baturanyi.

Yagarutse ku myitwarire y’ibihugu bikomeye byitwaza uburenganzira bwa muntu n’ibihano, bigashaka kugenera u Rwanda ibyo rugomba gukora. Yavuze ko ibyo bidakwiye, ko igihugu gifite ubusugire, kandi ko nta muntu wagifasha kurengera abaturage barwo kurusha uko kibizi.

Perezida Kagame yashimangiye ko kwirinda umutekano, kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu ari ibintu bitagomba kugibwaho impaka. Yavuze ko igihugu cyanze gusubira mu mateka mabi cyanyuzemo, kandi ko ibyo ari inshingano ya buri wese.