RDC:Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwitabaje abacanshuro b’AbanyaColombia mu guhangana na m23
Abacanshuro baturutse mu gihugu cya Colombia nibo bitababajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu guhanagana n’ingabo z’ihuriro rya AFC/M23 kugira ngo babashe kwigarurira imijyi ibiri iri huriro ryabanyaze.
Aba bacanshuro hamwe n’ingabo za FARDC ku munsi wejo ,tariki ya 4 Nyakanga 2025 babifashijwemo n’indege z’igisirikare bageze mu ntara ya Tanganyika ku kibuga cyaho cya Kalemia,bavuye i Kisangani n’i Kindu kugira ngo bahite berekeza mu mujyi wa Uvila n’inyengero zawo mu guhangana na m23.
Aba bacanshuro bakimara kugera mu ntara ya Tanaganyika ku kibuga cy’indege cya Kalemia,ku mugoroba w’ejo hashize bahise berekeza mu mujyi wa Uvila kugira ngo bahure n’ingabo z’Uburundi ndetse na Wazalendo na FDLR ngo bafatanye kurwanya uyu mutwe wa m23,aba bacanshuro bambukanye Tanganyika n’abasirikare ba FARDC bari bazanye nabo .
Bivugwa ko aba basirikare ba FARDC ari kabuhariwe mu kurwana baherutse gutozwa n’ingabo za MONUSCO zifatanyije n’iza Babiligi ziri muri Kindu.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ,ingabo z’Abarundi,Abacanshuro bavuiye Colombia ndetse n’abandi bafite ubwenegihugu bwa USA,biteganyijwe ko bagiye gutangira kugaba ibiutero ku ngabo z’abarwanyi ba m23 mu bice bya Fizi,Mikenke,Minembwe,Kamanyola ndetse na Nyangezi bagamije kumanuka bakagera mu mujyi wa Bukavu ngo bawake ingabo z’umutwe wa m23,kandi biteganyijwe ko izingabo za leta ya Kinshasa ziri muri Kisangani na Kindu nazo zifatanya na FDLR na Wazalendo bakagaba ibitero simusiga ku mutwe wa m23 aho bari muri Walikale bagamije kugera mu mujyi wa Goma ngo bawusubize ingabo za Leta ya RDC.
Ihuriro rya AFC/M23 mu kiganiro ryakoze kuri uyu wa Kane washize ryatangaje ko ribona ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budakeneye ibiganiro ,kuko buri gutegura intambara aho buri kwifashisha abacanshuro mu bice bya Kisangani ,Kindu ndetse na Uvila,bavuga ko gihe bo bari kwitegura kwitabira ibiganiro bya Doha ubutegetsi bwa Kinshasa bwo buri gutegura kubashoraho ibitero bemeza ko batazarangara nabo.
Amakuru avuga ko aba bacanshuro baturutse muri Colombia bageze muri RDC bigizwemo uruhare na Dean Eric Prince binyuze mu kigo cya Blackwater cyasinyanye amasezerano na Kinshasa.
Aba bagize aba bacanshuro bahoze mu gisirikare cya Colombia bamaze kwigarurira isoko mpuzamahanga ry’abacanshuro ,aho bajyanwa mu mirwano cyangwa mu kurinda abacuruzi ruharwa b’ibiyobyabwenge.
Kuva mu mwaka wa 2000, aba bacanshuro bamaze koherezwa mu ntambara hirya no hino ku Isi,cyane cyane mu Burusiya ,Yemen ,Libya,Somalia na Afghanistan.
Muri Afurika ,bivugwa ko aba bacanshuro b’abanya Colombia barimo kurwana muri Sudan,aho abarenga 300 bafatanya n’Ingabo za RSF.
Aba bacanshuro binjiye muri RDC mu gihe mu mpere za Mutarama 2025,abacanshuro baturutse mu gihugu cya Raumania barwanaga ku ruhande rwa DRC banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa m23.
Nyuma yuko umutwe wa m23 wigaruriye umujyi wa Goma ,aba bacanshuro bishyikirije Monusco basaba ko basabirwa inzira bagasubira iwabo.
Abacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Raumania bafatanyaga n’ingabo za FARDC mu kurwanya umutwe wa M23 kuva mu mwaka wa 2022.
Amakuru yemeza ko aba bacanshuro bakomotse muri Colombia bazajya bahembwa amadorali arenga ibihumbi 15 buri kwezi,mu gihe abasirikare bu Burundi biyamabajwe na Tshisekedi bahembwa bihumbi 5000 by’amadorali buri kwezi ariko abasirikare ba FARDC bikaba byari biteganyijwe ko bahembwa amadorali 500 buri kwezi ariko nayo bakaba bavuga ko batayabona.