EUGENE OFFICIAL

Iyo zibeshya zigakomeza kurasa zari kubona urupfu/Perezida Kagame Paul
AMAKURU POLITIKE UMUTEKANO

Iyo zibeshya zigakomeza kurasa zari kubona urupfu/Perezida Kagame Paul

Jul 5, 2025

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo SADC zari zaje mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zari zifite gahunda yo kurasa u Rwanda,gusa ashimangira ko iyo zibeshya zigakomeza kurasa zari guhura n’urupfu.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho no kunenga ibihugu byohereje Ingabo zabyo mu butumwa bwa SAMIDRC kandi bugaha n’intwaro igihugu cya RDC,nyamara iki gihugu cyarimo cyica abaturage bacyo gifatanyije nabo mu mutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibihugu byari byohereje abasirikare babyo muri buno butumwa bwa SAMIDRC ni igihugu cya Tanzaniya,igihugu cya Malawi ndetse n’igihugu cya Afurika Y’Epfo.

Perezida Paul Kagame yagize ati:” Isi yose yarareberaga ubwo abacanshuro baturukaga i Burayi bajya muri RDC,hanyuma abandi bavandimwe na bashiki bacu byayobeye bo ku mugabane wacu bohereza intwaro,bohereza Ingabo mu rwego rwo gushyigikira guverinoma yarimo yica abaturage bayo,mu gushyigikira abjenosideri bishe abantu bacu hano.Miliyoni y’abantu twatakaje mu minsi 100 bishwe n’ibyo binyendaro.

Perezida Paul Kagame yavuze kourebye umubare w’intwaro zasanzwe mu mijyi ya Goma na Bukavu,bigaragarira buri wese ko ihuriro ry’ingabo zarwanaga ku ruhande rwa Leta ya RDCzitari zirajwe ishinga na m23 barwanaga,ko ahubwo intego nyamukuru yari ukurasa u Rwanda.

Ati:” Baraje bateranira ku mupaka wacu,muzi inkuru y’ibyasanzwe i Goma,i Bukavu n’ahandi,mwabyumva.Mwakumva ko ikibazo kitari ukurwanya icyitwa AFC/M23 ,intego yari u Rwanda.

Perezida Kagame yabaye nkugaragaza ko ziriya ngabo za SADC zakubiswe ahababaza,ati:” Muzababaze ibyabaye.Ibyabaye byari gusa akavungukira k’ibyo mu by’ukuri twashoboraga gukora,”

Perezida Kagame yanavuze uburyo izo ngabo u Rwanda rwazihaye inzira zinyuramo zitaha nyuma yuko zibonye ko ntacyo zishobora kugira u Rwanda kuko zari zimaze gukika intege kandi ko zatashye zitahanye n’intwaro zazo.

Yanakomeje avuga ko iyo zibeshya zigakomeza kurasa ku Rwanda zari buhure n’urupfu.

Ati:”Twabahaye inzira,tubacungira umutekano kugira ngo basubire imuhira.Ariko bakabaye barakatie iyo mu byukuri bakomeza imirwano.Ibyo nta kibazo kibirimo,Ndi kubivuga ubu,kandi n’ejo nihagira ubigerageza muzabireba .Sindi gutebya,ntacyo ndi gukora,ndi kuvuga ukuri k’ushaka kukumva.niba ufite ibindi bitekerezo.tuzabikemura.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibyabaye ku Rwanda byabaye inshuro imwe gusa bitazongera ukundi kandi yanemeje ko aho guhungabanya umutekano w’igihugu yasanga ushaka kuwuhungabanya aho ari.